Musanze: Ubuyobozi bw’akarere burasabwa kwegera abaturage ngo bikemurire ibibazo aho gutegereza Leta
Senateri Bajyana Emmanuel arakangurira abayobozi b’Akarere ka Musanze kurushaho kwegera abaturage kugira ngo basobanukirwe ko na bo bafite uruhare bagomba kugira ngo bikemurire ibibazo biba bibugarije igihe cyose badateze amaboko Leta ko ari yo ibikora.
Hon. Senateri Bajyana wari uyoboye iryo tsinda ry’abasenateri bari bamaze iminsi 10 mu Karere ka Musanze bareba ibibazo by’abaturage, yavuze ko basanze mu karere hari ikibazo cy’amazu adahomye, imisarani idafatika, ikibazo cy’imbuto z’ibirayi , amazi ava mu birunga n’inyamaswa zonera abaturage imirenge ya Shingiro na Kinigi bagahabwa ingurane ntoya n’ibindi.

Mu nama yagiranye n’abakozi n’abayobozi b’akarere kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 nyuma y’iminsi 10 bari bamaze basura abaturage, yashimangiye ko hari ibibazo abaturage ubwabo bakwikemurira bitabaye ngombwa ko Leta igira icyo ikora.
Atanga urugero rw’amazu adahomye abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Shingiro babamo.
Ngo ntibyumvikana uburyo abaturage baba mu mazu adahomye kandi bafite ubushobozi bwo kugura itaka ryo kuyahoma mu gihe bahinga ibirayi bakeza bakabona amafaranga yabikora, asanga ubuyobozi bubegereye bakabigira ibyabo, ikibazo nk’icyo bakikemurira.
Ikibazo cy’amazi ava mu birunga n’inyamaswa zonera abaturage mu mirenge ya Kinigi na Shingiro ni bimwe mu bibazo babonye. Gusa, ashimangira ko bigomba gukorerwa ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo bibonerwe umuti.

Amazi aturuka mu birunga agasenya amazu y’abaturage bamwe bakahasiga ubuzima, basanga ari ikibazo gikomeye kigomba inyigo yimbitse izagaragaza impamvu amazi yiyongereye n’icyakorwa birimo no kuyabonera inzira ngari yanyuramo.
Ngo ibyo bigomba kujyana kandi no gukangurira abaturage gufata amazi ava ku mazu no kubaka inzu zikomeye kandi kure y’inzira z’amazi.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tw’igihugu kera ibirayi byinshi ariko ikibazo cy’imbuto yabyo iracyari imbogamizi ikomeye. Abaturage bagaragarije abasenateri ko babona imbuto nke iva muri RAB n’abandi batubuzi, indi nyinshi bakayikura mu gihugu cya Uganda, hakaba hari impungenge z’uko yazana indwara.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Musabyimana Jean Claude yashimye inama babagiriye yizeza ko bazayishyira mu bikorwa mu karere kose ariko asaba ko ibibazo bisaba ubuvugizi na bo bazabigeza ku nzego bireba.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|