Musanze: Ubujura bwibasira amatungo mu bituma kurarana na yo bidacika

Hari abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ikibazo kikigaragara cy’abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo, ari imwe mu mpamvu ituma hari abatinya kuyaraza mu biraro, bagahitamo kurarana na yo mu nzu, kuko ngo ari ho baba bizeye umutekano wayo.

Hari abakirarana n'amatungo batinya ko yibwa
Hari abakirarana n’amatungo batinya ko yibwa

Abo Kigali Today yaganiriye na bo, bavuga ko kurarana n’amatungo mu nzu babizi neza ko biteza ingaruka, bakaba babikora ku bw’amaburakindi, bitewe n’abajura badasiba kuyiba mu gihe bayaraje mu biraro bayubakiye.

Umwe muri bo wo mu Murenge wa Gashaki, utifuje ko amazina ye atangazwa, yoroye inka ihaka hamwe n’intama ebyiri. Mu nzu y’ibyumba bitatu, abanamo n’umugore we n’abana batanu, bayiraranamo n’ayo matungo.

Yagize ati “Mbere nayarazaga mu kiraro. Naje gufata icyemezo cyo kujya ndarana na yo, kuko nari ndambiwe guhora ntesha abajura babaga bashaka kuyiba, nkanagira ubwoba bw’uko bari kuzanyivugana, mfata icyemezo cyo kujya nyaraza mu ruganiriro rw’inzu tubamo kugira ngo byibura ngire agahenge”.

Ati “Nagize n’ubwoba ko bazagera ubwo banyivugana, ubu iyo bugorobye, nyashyira mu ruganiriro akaba ariho arara”.

Yongera ati “Buri uko bugorobye, twinjirana na yo mu nzu, akaba ariho arara, nkayakuramo bucyeye. Sinahakana ko biba bimbangamiye, kuko nk’umushyitsi unsuye cyangwa abo mu rugo, iyo dukeneye kuganira mu masaha y’ijoro ntitubona aho kwicara, kuko ari hato kandi ayo matungo aba yahakwiye hose”.

Ati “Umunuko uturuka ku mase n’amaganga ntabwo biba bitworoheye, aho tuba dufite n’ubwoba ko dushobora no gukurizamo uburwayi. Ariko ibyo byose, naravuze nti reka mbyirengagize, njye ndarana na yo aho nizeye ko nta wapfa kuza ngo ayibe uko yiboneye”.

Uwitwa Nsabimana wo mu Murenge wa Gacaca, na we muri Nzeri 2020, ngo abantu atahise amenya bamwibye inka n’iyayo, amara hafi umwaka atazi irengero ryazo.

Muri uku kwezi kwa Kanama turimo ni bwo yatunguwe no guhura n’abari bayishoreye bagiye kuyibaga, mu kubabaza uko iyo nka yabageze mu maboko, na bo ngo bamweza ko ari iyabo, ndetse bamaranye igihe. Nyuma y’impaka bagiranye hagati yabo, bakananirwa kubyumvikanaho, byabaye ngombwa ko abaregera inzego z’ubutabera, kugeza ubu zikiri gukurikirana ikibazo cye.

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, bukomeje kuba intandaro yo kuyaraza mu nzu bidacika kuri bamwe, giheruka kugarukwaho mu biganiro byahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Inzego z’Umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru n’abaturage bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo mu Mirenge ya Gacaca, Cyuve, na Muhoza.

Bamwe mu bakuru b’Imidugudu, batunze agatoki abiyita abahuza hagati y’abagurisha amatungo n’abaguzi bayo bazwi nk’Abasherisheri, kugirana imikoranire ya hafi n’abajura, biba ayo matungo bakajya kuyagurisha mu duce twa kure.

Uwitwa Bitunguramye, yagize ati “Abiba amatungo bibasiye cyane cyane inka. Nta cyumweru cyashira hatumvikanye umuntu umwe cyangwa barenga bibwe inka. Ahanini mu bo dukeka baba babyihishe inyuma, harimo n’abasherisheri kuko nk’iyo umuturage ashaka kugurisha itungo rye, bari mu baza kurirambagiza ku biciro bitandukanye noneho mu rwego rwo kumunaniza, hakavamo abamuca ruhinga nyuma, bagambanye n’abo bajura, bakaza nka nijoro iri mu kiraro, bakayiba, bakajya kuyigurishiriza ahandi hantu kure”.

Ati “Rero ibi biri mu bitera bamwe ubwoba bwo kugumisha amtungo mu biraro, bagahitamo kuyaraza mu nzu ngo batayabiba”

Hari abasanga kurarana n’amatungo mu nzu atari cyo gisubizo ku mutekano wayo

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwidagaduro, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, Nyirasafari Sawiya, ahamya ko bafatanyije n’abaturage, bagera ku rwego rwo kureka kurarana n’amatungo.

Yagize ati “Impamvu abaturage hafi ya bose bo mu Mudugudu wacu batakirarana n’amatungo, ni uko twafatanyije gusobanukirwa ko mbere na mbere, kurarana na yo mu nzu, biteza ingaruka nyinshi zirimo n’uburwayi. Nyamara yakabaye hari icyo yakoze mbere akazirinda bigishoboka, yubaka ikiraro gifatika, bityo n’abagerageza kwiba ayo matungo ntibiborohere. Ikindi ni uko buri muntu wese woroye itungo, igihe cyose agomba kurikorera uburinzi buhoraho, cyane cyane mu masaha ya nijoro, nibura akabyuka nk’incuro enye areba niba nta muntu ushaka kurisagararira”.

Yongera ati “Twe twashyizeho na gahunda yo kwegera abakora ubusherisheri, dukorana inama, tubamenyesha ko itungo rizajya ribura mu Mudugudu, ari bo bazajya bateranya amafaranga, baririhe bo ubwabo, kuko byari bimaze kugaragara ko hari bamwe muri bo bagira uruhare mu bujura bwayo. Ibyo biri mu bigenda bidufasha kurinda ko amatungo yibwa, bigaca na ya myumvire yo kurarana na yo”.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, asaba abaturage kurangwa n’ubufatanye mu kumenya no gutahura abagaragaraho ingeso y’ubujura kugira ngo babihanirwe.

Yagize ati “Inka ntabwo ari akantu gato umuntu yakwiba ngo atware mu mufuka. Ari na yo mpamvu wakwibaza ukuntu yibwa igakurwa mu gace kamwe ikajyanwa ahandi. Ikibazo kiragaruka ku baturage n’ubuyobozi bwo hasi, navuga ko baba babigizemo uburangare. Twe nka Polisi dukeneye ko mwashyiraho akanyu, mukarushaho kuba maso kandi mukajya muduha amakuru kenshi y’abo mukekaho iyo myitwarire mibi. Natwe twiteguye kubakurikirana, bakabiryozwa”.

Mu bindi inzego zitandukanye zo ku rwego rw’imirenge, Utugari n’Imidugudu zasabwe, ni ukujya zigenzura neza niba abatwara amatungo, akuwe mu gace kamwe ajyanwa ahandi baba babiherewe uburenganzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka