Musanze: RDF ikora neza kubera amasomo ibona-Brig. Gen. Karamba

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF/ SCSC) buratangaza ko imikorere myiza iranga Ingabo z’u Rwanda ziyikomora ku mahugurwa n’amasomo zibona.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye by’Afurika zirangwa n’imikorere myiza ndetse n’imyitwarire izira amakemwa utasanga mu ngabo z’ibindi bihugu.

Brig.Gen. Karamba uyobora RDF SCSC ashimangira ko imikorere myiza y'ingabo ishingiye ku masomo n'amahugurwa bahabwa.
Brig.Gen. Karamba uyobora RDF SCSC ashimangira ko imikorere myiza y’ingabo ishingiye ku masomo n’amahugurwa bahabwa.

Ubwo yafunguraga amasomo y’icyiciro cya gatandatu cy’aba-ofisiye bato, kuri uyu wa 24 Kanama 2015, Brig. Gen. Charles Karamba uyobora Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze yakomoje kuri iyo mikorere avuga ko imikorere myiza y’Ingabo z’Igihugu ( RDF) ishingiye ku mahugurwa n’amasomo abasirikare babona.

Yagize ati “Imikorere myiza y’Ingabo z’Igihugu, kubaho kwazo no kuba zikiriho bishingiye ahanini ku mahugurwa n’amasomo ateguwe neza. Gukora neza no gutanga umusaruro ni inkingi zubakirwaho kugira ngo zigere ku nshingano n’intego ziyemeje.”

Mu ijambo ryamaze iminota itanu gusa yagejeje ku banyeshuri n’abarimu babo, Brig. Gen. Karamba yavuze ko amasomo bazahabwa yerekana amahame y’imikorere n’indangagaciro zigomba kuranga abasirikare mu mirimo yabo ya buri munsi, akaba afite icyizere cy’uko azabafasha, bakaba abayobozi beza b’ingabo n’abakozi bo mu biro bo ku rwego rwa gatatu.

Aba basirikare bato 37 bafite ipeti rya Kapiteni na Majoro ni bo bazahabwa amasomo mu bya gisirikare mu gihe cy’ amezi ane abategurira ayo mu rwego rwisumbuye rw’aba-ofisiye bakuru ahabwa abasirikare bafite ipeti rya majoro kugeza kuri colonel mbere yo gushingwa inshingano zikomeye mu gisirikare.

Aba Ofisiye bato n'abayobozi ndetse n'abarimu babo bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangira amasomo.
Aba Ofisiye bato n’abayobozi ndetse n’abarimu babo bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gutangira amasomo.

Brig. Gen. Karamba yunzemo ati “Hamwe n’iyi gahunda turashaka ko mugira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire byo mu rwego rwo hejuru mu gihe cyateganyijwe kugira ngo muzabashe gukurikirana amasomo yo mu rwego rw’aba-ofisiye bakuru mu rwego rwo gukomeza ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda.”

Umuyobozi wa RDF/SCSC yavuze ko ubumenyi bazakura aho buzafasha Ingabo z’Igihugu n’igihugu muri rusange kuko ubutumwa bazajyamo bazasohoza inshingano zabo neza biheshe ishema igihugu mu karere ndetse no ku isi hose.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

ingabo zigendera kuri discipline nikimwe munkingi ikomeye ituma igisirikare gikomera bigatuma nanone igihugu nabaturage bakigize bagira umutekano mwiza.rero turashima ingabo zacu uburyo zidahemwa gucungira hafi umutekano wigihugu.
amahugurwa akorwa kunzego za aba ofisiye nibyiza cyane bituma duhora tugira igisirikare kigezweho muruhando rwa amahanga

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ingabo z’igihugu cyacu, Displine migira iyaba abanyarwanda munzego zose bayigiraga
ubuyobozi ntibwavunika bibigisha kubana no gukora mwigira munihesha agaciro,Ingabo zacu
turabakunda kandi turabashyigikiye.

Colin yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka