Musanze: Polisi yataye muri yombi abagaragaye bakubitira umugore mu muhanda

Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude, wagaragaye akubitira umugore mu ruhame, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe.

Bafashwe bazira gukubita umugore (Ifoto BTN)
Bafashwe bazira gukubita umugore (Ifoto BTN)

Itabwa muri yombi ry’aba bagabo bombi, ribaye nyuma y’amashusho yaherukaga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Gasominari, akubita inkoni umugore wari wicaye hasi mu muhanda, ashungerewe n’abandi bantu, harimo n’abari hakurya no hino y’umuhanda, bigaragara ko barimo bakurikirana ibyahaberaga.

Uku gukubitirwa mu ruhame, byababaje benshi mu babibonye ku mbuga nkoranyambaga n’abazikoresha, basaba ko aba bantu bafatwa bagahanwa by’intangarugero.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa mbere tariki 11 Mata 2022, yemeje ko yataye muri yombi abagabo babiri, igira iti "Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri video akubita umugore, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze".

Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko abo bagabo bombi bakimara gufatwa, bahise bajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

N’ubwo itatangaje icyo uwo mugore bamuzizaga, ariko biravugwa ko abamukubise, baba bamuzizaga ubujura bamukekaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa bahanwe pe niba ari uko bimeze badukubitira abamama bacu.

MUDAHERANWA Joseph yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Yeee!!!Ubu koko hari umuntu ugikora ihohotera nk’iryo! Enplus MAMA W’UMUNTU! Gusa icyaha nikibahama bazahanwe hakurikijwe amategeko. Kereka niba amateka abaturarwanda tuba twaraciyemo ntacyo yabasigiye! Ese uretse no kuba hari muruhame ahiherereye ho ikiremwamuntu nticyakubahirizwa kandi tugacika kumuco wo kwihanira kabone niyo yaba yamukoshereje?

MUDAHERANWA Joseph yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka