Musanze: Polisi yatangiye gufata insoresore n’abana bibaga abantu bakanabakomeretsa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iratangaza ko imaze gufata abantu 38 biganjemo insoresore n’abana bato biyise aba ‘Marine’, bajyaga bategera abantu mu mihanda, no mu makaritsiye, bakabatera ‘catch’, zikabambura ibyo bafite ndetse zikabakomeretsa.

Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu
Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu

Polisi y’u Rwanda, imaze iminsi ikora umukwabu udasanzwe wo guhiga no gufata abazwiho ibyo bikorwa bigayitse, nyuma y’uko mu mujyi wa Musanze ndetse no mu nkengero zaho, byari bimaze kugaragara ko ubujura n’urugomo, bigenda bifata indi ntera.

Izo nsoresore zigaragaramo n’abana biyise aba Marine, bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka 11, bagendana inzembe, ibyuma bikomeretsa, n’ibindi bikangisho bifashisha mu kwambura abantu. Akenshi binjira no mu maduka y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze, bakambura abacuruzi ibintu bitandukanye ndetse n’amafaranga bakiruka.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasobanuye ko gufata bamwe mu bagaragara muri ibyo bikorwa, byashobotse ku bufatanye bw’amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, kandi igikorwa cyo gushakisha n’abandi kirakomeje.

Yagize ati “Ni gahunda tugikomeza yo gushakisha n’abandi, kuko ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya umudendezo n’ituze ry’abaturage, tudashobora kwemera ko bikomeza. Abafashwe mu gihe hanaboneka ibimenyetso by’ibyaha bacyekwaho, bazashyikirizwa Ubugenzacyaha”.

Yongera ati “Abo bana bato biyise aba Marine, ubusanzwe baba bafite imiryango bakomokamo. Icyo tugiye gukora, ni ugufatanya n’inzego z’ibanze, bafashwe gusubizwa iwabo, abandi bajyanwe mu bigo ngororamuco”.

CIP Alex Ndayisenga aboneraho kuburira abishora mu bujura n’ibindi bikorwa by’urugomokubireka amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Ubujura n’urundi rugomo urwo ari rwo rwose, ni kimwe n’ibindi byaha bikomeye. Polisi uwo ibifatiyemo, imushyikiriza ubutabera, agahabwa ibihano birimo n’igifungo. Urubyiruko ruri mu bantu bagaragara cyane muri ibi byaha, ni yo mpamvu turuburira, turwibutsa ko Polisi iri maso amanywa n’ijoro; kandi ko itazigera yihanganira abashaka gutungwa n’ibyo batakoreye”.

Ati “Turabagira inama yo gukoresha amaboko n’imbaraga zabo mu bikorwa binyuze mu mucyo, kandi birahari byinshi bashobora gukora, bahere ku mahirwe igihugu kibaha. Bashore ubwenge n’amaboko, kandi bazagera ku byiza byinshi, birinde ubwo bujura kuko n’ubwo byatwara igihe, abakibirimo bazafatwa babihanirwe”.

Abaturage bakiranye yombi iyi gahunda yo gushakisha abajura, kuko bari bamaze kubamaraho ibintu. Uwineza Angeline baheruka kumutegera mu muhanda, mu masaha ya mu gitondo ubwo yari agiye kurangura, bamwambura amafaranga, telefoni ndetse baranamukubita.

Yagize ati “Nari ngiye kurangura inyanya mu masaha ya mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri. Ubwo narimo ngenda mu muhanda wa kaburimbo wo kwa Mudjomba, hafi y’ahitwa kuri Lacienda mu mujyi wa Musanze, ako kanya mbona abana nka barindwi bavumbutse muri rigole zikikije umuhanda, barangota baranigagura”.

Yongera ati “Muri uko kuniga, bafashe inzembe n’ibyuma bari bitwaje, bakata imishumi y’agakapu nari nabitsemo amafaranga ibihumbi 50 yo kurangura inyanya, ibyangombwa ndetse na telefoni byarimo, byose baratwara. Banankubise ingumi n’imigeri myinshi mu nda. Bansiga naguye igihumure, sinogera kubabona, n’ibyanjye mbiheba uko”.

Undi mugabo uheruka gukomeretswa n’insoresore zamuteze ubwo yari atashye ari kumwe n’umugore we bavuye mu kazi.

Yagize ati “Badutegeye mu muhanda w’ahitwa i Nyarubande mu ma saa moya y’ijoro ndi kumwe n’umugore wanjye tuvuye ku kazi. Bakiduhagarika twabanje kugira ngo ni abantu bayobye kuko babanje kutubwira ngo tubarangire ku mugabo ntibuka izina batubwiye”.

Ati “Mu gihe narimo ngerageza kubasubiza, nibwo nagiye kubona mbona basingiye igikapu nari mpetse cyarimo imashini, ngerageza kubarwanya, mbarushije imbaraga, umwe muri bo ankubita ibuye rinini mu musaya. Icyo gikapu n’ibyarimo, amatelefoni n’ibyangombwa twari dufite byose barabitwatse, badusiga aho banadukomerekeje; twahakuwe n’abaturage bahadusanze nyuma, batujyana kwa muganga kwipfukisha ibikomere”.

Yongera ati “Kuba Polisi yatangiye gushakisha abantu batwiba bakanadukorera urugomo, turumva biri butume twongera kugarura icyizere cy’ubuzima, kuko twari tumaze iminsi mu mihangayiko, tugenda twikandagira, twumva tudatekanye kubera ayo mabandi”.

Imibare itangwa na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, igaragaza ko kuva tariki 28 Kanama 2021 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ku wa mbere tariki 30 Kanama 2021, hamaze gufatwa abagera kuri 38, muri bo 19 ni abana bato biyise aba Marine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ngombwa gufata izo nzererezi zigahanwa

Nshimiyimana ephrem yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka