Musanze: Polisi yagaruje moto yari yambuwe umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, yagaruye moto y’uwitwa Bizimana Jean Paul, yari yayambuwe n’itsinda ry’abantu barimo uwitwa Tuyizere Alexandre w’imyaka 20 wanafashwe.

Tuyizere Alexandre umwe mu bacyekwaho kwambura Bizimana moto
Tuyizere Alexandre umwe mu bacyekwaho kwambura Bizimana moto

Tuyizere yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, Umudugudu wa Kavumu akaba yari yabitse iyo moto mu rugo rw’uwitwa Nabana Florence, akaba na we yahise afatwa, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Musanze, CIP Speciose Kayitesi, yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Gicurasi saa moya, Bizimana yari ajyanye umugenzi mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Karwasa ageze aho yagombaga kumusiga abantu bahita bamwambura moto na Telefoni.

Ati “Bizimana avuga ko yageze mu Mudugudu wa Kavumu aho yari ajyanye umugenzi ahagaze ngo amukureho abona haje itsinda ry’abantu bamukubita hasi babanza kumwambura telefoni bahita banatwara Moto. Muri abo bantu Bizimana yabashije kumenyamo Tuyizere Alexandre”.

CIP Kayitesi akomeza avuga ko ibyo bikimara kuba abaturage batanze amakuru ndetse na Bizimana arayatanga. Hatangiye gushakishwa uwo Tuyizere, amaze gufatwa yahise yerekana aho yahishe iyo moto.

Ati “Abapolisi bagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage n’aya Bizimana batangira gushakisha Tuyizere. Ku itariki 30 Gicurasi 2021 Tuyizere yarafashwe ahita ajya kwerekana aho yahishe moto, abapolisi bayisanze mu rugo rwa Nabana Florence, uyu nawe yahise afatwa”.

CIP Kayitesi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye umwe mu bacyekwaho kwambura Bizimana afatwa.

Bizimana amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yihutiye kumushakira abacyekwaho icyaha ndetse na moto ye ikaboneka.

Tuyizere na Nabana bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’abandi bafatanyije na Tuyizere kwambura Bizimana ndetse banatange telefoni ye.

Nabana wasangaywe iyo moto mu nzu iwe
Nabana wasangaywe iyo moto mu nzu iwe

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka