Musanze: Nyuma yo gukarishya ubumenyi mu by’amahoteli biyemeje guhindura ibitagenda

Urubyiruko rwari rumaze amezi atandatu rukarishya ubumenyi mu bijyanye n’Ubutetsi ku rwego rw’amahoteli(Food and Beverage Operations), rwo mu Karere ka Musanze, kuwa gatatu tariki5 Kamena 2024, rwasoje ayo masomo rwihaye intego yo guhindura ibitagenda neza, binyuze mu kwimakaza imitangire ya serivisi inoze.

Urwo rubyiruko uko ari 20, barimo abasore 9 n’inkumi 11, bahuguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), binyuze muri Home Inn Hotel.

Masengesho Francine, umwe mu bayasoje, avuga ko hari impamba ikomeye ajyanye ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Dutashye dufite ubumenyi buhagije bwo kwita ku bakiriya bakenera serivisi zitangirwa mu mahoteli. By’umwihariko nko kubakenera amafunguro, twigishijwe uko atunganywa mu gikoni, uko ategurwa ku meza, imvugo iboneye ikoreshwa mu kwakira abakiriya n’ibindi bituma banyurwa na serivisi. Ibi byadufasha mu kazi kaba ako tuzahabwa n’abashoramari cyangwa ako umuntu ashobora kwihangira ku giti cye”.

Uru rubyiruko rusanga aya mahirwe akomeye ubuyobozi bw’Igihugu bwabahaye, batazayapfusha ubusa, nk’uko Nshuti Thierry yakomeje abivuga.

Akarere ka Musanze gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, bujyana n’ubwiyongere bw’amahoteli ahavuka buri munsi. Icyakora bamwe mu bayagana, bagaragaza ko hari ahakigaragara icyuho cy’ubunyamwuga butanoze mu bayakoramo, bikabangamira serivisi.

Kankera Epiphanie agira ati: “Hari nk’aho usanga umukozi adasobanukiwe imikorere ibereye umukozi ushinzwe kwakira abamugana, nk’umukiriya akaba yahagera akamara umwanya munini yicaye ntawe uramubaza icyo akeneye, cyangwa se n’igihe agitumije kikamugeraho nyuma y’amasaha ategereje. Imikorere nk’iyo ituma umukiriya ahazinukwa, ntazatekerezo kongera kuhasubira, ibyakabaye byinjizwa nyiri ishoramari akabihomba”.

Mu basoje aya mahugurwa barimo abacikishirijemo amashuri n’abasoje ayisumbuye batagize amahirwe yo gukomeza kaminuza.

Umuyobozi wa Home Inn Hotel, Raymond Niyonzima yabashimiye umuhate bagaragaje muri icyo gihe bahamaze bahugurwa, abibutsa ko kugera ku bukire, bisaba gukora cyane no kwitwararika mu kazi, kaba ako bihangiye cyangwa ako bahabwa n’abandi.

Ati: “Kwirengagiza gukora, umuntu agahoza amaboko mu mufuka birakenesha. Mwe nk’abantu mukiri bato, nababwira ko gukira biva mu kugira umwete n’ishyaka ryo gukora, mugashakishaka uburyo bwiza bubakura ku rwego runaka ruciriritse, bukabageza ku cyiciro cyisumbuyeho, kandi mugahora mwumva ko bitareba abifite cyangwa abanyamahanga gusa, ko ahubwo namwe mukwiye kubigira ibyanyu”.

Uwari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze muri iki gikorwa Manzi Jean Pierre akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, yagize ati: “Urwego rw’Ubukerarugendo muri aka gace, ruri imbere mu kwinjiza amadevise menshi ugereranyije n’indi mirimo. Tugasanga rero kuramba kwarwo, bisaba ko abarukoramo baba bafite indangagaciro z’ubunyamwuga, ubumenyi kandi bihesha agaciro ku buryo ababagana bahora babafitiye icyizere”.

Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, mu Karere ka Musanze amahoteli yavuye kuri 2 none ubu arasaga 45; kandi amenshi ari ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Jean Leonard Harerimana uyobora Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko urwego rw’amahoteli uko rurushaho kugenda rwaguka mu buryo ubwo aribwo bwose burimo n’ikoranabuhanga, rukenera abanyamwuga bajijutse mu mikorere.

Uru rubyiruko rwiyongera ku kindi cyiciro cyabanje umwaka ushize, kandi gahunda yo guhugura n’abandi ikazakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka