Musanze: ‘Ntuburare mpari’, ibanga mu kugoboka abashonje muri Guma mu Rugo

Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.

Abatishoboye babagezaho ibiribwa muri gahunda ya Ntuburare mpari
Abatishoboye babagezaho ibiribwa muri gahunda ya Ntuburare mpari

Ni mu gihe muri gahunda ya Leta yo gushyikiriza imiryango itishoboye ibiribwa, ababikeneye barenze umubare uhwanye n’ibyari bihari, biba ngombwa ko abaturage ubwabo bishakamo ibisubizo bishakamo ubwabo ibiribwa.

Imiryango isaga ibihumbi 4800 ni yo yahawe ibiribwa byagenwe na Leta, ariko nyuma bikagenda bigaragara ko hari imiryango yagiye iboneka nyuma ikeneye gufashwa, aho byabaye ngombwa ko hakoreshwa ubwo buryo bwo kwishakamo ibisubizo, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine.

Yagize ati “Ndashimira abanyamusanze ko twishatsemo ibisubizo dushyiraho gahunda igira iti Ntuburare mpari, ku buryo mu isibo usanga abantu bakusanyije ibiribwa aho bashoboye gufasha bagenzi babo bagize ikibazo cy’amikoro”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rurifashishwa mu kugeza ibiribwa ku bakennye
Urubyiruko rw’abakorerabushake rurifashishwa mu kugeza ibiribwa ku bakennye

Uwo muyobozi aratanga urugero ku mirenge inyuranye irimo uwa Muhoza uherereye mu mujyi wa Musanze rwagati, ahakusanyijwe ibiro 600 by’umuceri, ibiro 580 bya kawunga, ibiro 200 by’ibishyimbo n’amafaranga ibihumbi 800.

No mu Murenge wa Kinigi na Cyuve, na ho hakusanyijwe ibiribwa binyuranye byafashije abaturage benshi bashonje, kubona ibiribwa byunganira ibyatanzwe ku rwego rw’igihugu.

Uwo muyobozi avuga ko uburyo ibyo biribwa bikusanywa harimo n’ubwirinzi bwa Covid-19, aho binyuzwa mu masibo ku buryo hatabaho ibyago byo kwanduzanya.

Ati “Birumbikana, ntabwo ari umuntu ugenda mu ngo avuga ati ndaburaye mfungurira, oya! Ahubwo nk’uko twabikoze mu rutonde rw’abashonje bakeneye ibiribwa, abantu bo mu masibo bari mu buyobozi bashinzwe kumenya uko abaturage bameze, dufite n’abarwariye Covid-19 mu ngo, abo bantu bose hari abayobozi bagenda babasura”.

Ati “Birumvikana ko baba birinze, ni muri urwo rwego tumenya ngo kwa kanaka hari ibibazo by’ibiribwa cyangwa hari urwaye, tukabitaho umunsi ku munsi”.

Yavuze ko mu kumenya abashaka kwitanga, babinyuza mu mbuga bahuriraho mu midugudu umuntu akagenda avuga icyo yitanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, hakabaho abantu bagenwe bajya kubikusanya bidakozwe mu kajagari.

Nyiramugisha Dancille, umwe mu baturage batanze inkunga muri gahunda ya Ntuburare mpari, avuga ko iyo gahunda ari igitekerezo bagiye bagira bahereye mu masibo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bunganira Leta muri ibi bihe bya Covid-19, ufite icyo arusha undi akamufasha.

Ati “Ntabwo twakwicara ngo duhange amaso Leta kandi natwe hari icyo twakwigomwa tugafasha abandi, twagiye dukusanyiriza ibiribwa mu masibo, umuntu akitanga akurikije icyo afite mu rwego rwo gufasha abatishoboye”.

Ku kibazo cy’abaturage bacikanwe ntibabona ibiryo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati “Igice cya mbere cy’abari ku rutonde twari dufite rw’abakeneye ibiribwa bose barabibonye, ikibazo dusigaranye ni abandi bigenda bishirana nyuma y’uko bari bafite uburyo ubu bakaba batakibufite, nibo tugenda dufasha twishatsemo ibisubizo mu kwirinda ko bagira inzara mu gihe gito gisigaye, mu minsi twahawe ya Guma mu rugo”.

Meya Nuwumuremyi avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, bituruka mu mbaraga z’abantu banyuranye mu nzego z’ibanze kuva ku isibo kugera ku karere, aho ashimira n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo inzego z’urubyiruko inzego z’abagore n’abandi babafashije.

Uwo muyobozi, yasabye abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, birinda kujya mu turere duhana imbibi n’Akarere ka Musanze tutashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, birinda kandi ko ubwandu bukomeje kugaragara muri ako karere bukomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka