Musanze: Ngo inkunga abaturage bahawe na Croix Rouge ni igitonyanga mu nyanja
Abaturage bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bangirijwe n’imyuzure y’amazi yavuye mu Birunga tariki 26 Gicurasi 2015 bashimye inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bashyikirijwe n’umuryango utabara imbabara, Croix Rouge, ariko ngo ni igitonyanga mu nyanja mu gihe bakeneye n’ibyo kurya n’uburyo bwo kubaka ahandi bakava mu manegeka.
Kuri uyu wa 3 Kamena 2015 ni bwo Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije imiryango 107 ibikoresho byo mu rugo bigizwe n’amajerekani, amasafuriya, ibiringiti, imikeka n’ibikoresho byo ku meza byose bifite agaciro ka miliyoni imwe hafi n’ibihumbi 170 nyuma y’uko ibyo bari bafite bitwawe n’amazi y’umwuzure yuzuye mu mazu yabo.

Abaturage bashyikirijwe ubu bufasha babushimye kuko ngo ibyo bikoresho bari babikeneye ariko ngo bakaba banakeneye inkunga igizwe y’ibyo kurya kubera ko imyaka bari bejeje n’iyari ikiri mu murima amazi yayitwaye.
Bagaragaza kandi ko ahantu batuye huzura amazi avuye mu birunga, bagasaba ko bafashwa kuhimurwa bakavuga ko mu gihe bidakozwe iyo myuzure ya hato na hato ngo ishobora kuzahitana ubuzima bw’abantu.
Nyiransabimana Immaculee agira ati “Ubushobozi buramutse bubonetse nk’abantu batuye ahantu hakabije h’amanegeka Leta y’Ubumwe ikahabakura…ubutaha umwuzura ushobora kuza udutunguye ukaba wakwangiza (wakwica) abantu.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umurenge igaragaraza ko mu Murenge wa Muko gusa, hegitare 10 z’ibishyimbo, ibirayi, inyanya ndetse n’ibijumba ari byo byatwawe n’amazi n’amazu ane arasenyuka.
Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu Turere twa Musanze na Burera, Mukabalisa Felicite, na we asanga indi nkunga ikenewe bityo agakangurira abandi baterankunga gutera ikirenge mu cyabo bakagoboka abo baturage babaye.

Yagize ati “Twatekereje guha ubu bufasha iyi miryango kuko basenyewe n’imvura ariko nk’uko mubibona buracyari ubufasha bukeya, ni uko ubushobozi bungana ni cyo tubashije kubona ariko twakangurira n’abandi baterankunga kugira icyo bazanira iyi miryango kuko irababaye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko butangaza ko hari imiryango ikeneye inkunga ariko akarere na Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) biteze ko hari icyo bazayimarira.
Imiryango 104 yo mu Kagari ka Mburabuturo na Kivugiza ni yo yagize ikibazo cy’ibiza ikaba igomba kwimurwa.
Icyakora, Mukantabana Bellancille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Muko ashimangira ko bazabanza kwimura abatuye ahantu habi cyane indi ikazimurwa nyuma.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|