Musanze: Muri Fatima hafatiwe abari bahahinduye akabari hahita hafungwa

Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze yafunzwe nyuma yo gufatirwamo abantu bahahinduye akabari.

Centre Pastorale Notre Dame de Fatima yafunzwe nyuma yo kuhafatira abahahinduye akabari
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima yafunzwe nyuma yo kuhafatira abahahinduye akabari

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, nibwo Polisi n’inzego z’ibanze zikorera mu Karere ka Musanze zamenye amakuru y’uko hari abantu barimo banywera inzoga muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima, mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga amahoteli.

Ubwo izo nzego zageragayo, ngo zahasanze abantu benshi bahanywera, mu kugerageza kubafata bamwe bariruka baracika, hafatwa abantu 9”.

Ni amakuru CIP Alex Ndayisenga, uhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yemereye Kigali Today, agira ati: “Ayo makuru y’uko muri iyo hoteli hahindwe akabari, Polisi n’inzego z’ibanze zayamenye ahagana mu ma saa mbili z’ijoro ry’uwo munsi. Byabaye ngombwa ko tujyayo, dusanga harimo abantu benshi bahiyakira bananywa inzoga, bahagize akabari; tunagenzuye dusanga nta n’umwe wari uhacumbitse. Ibyo rero bikaba biri mu byo inzego z’ibanze zashingiyeho, zifata icyemezo cyo kuyifunga, kuko bitemewe”.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ihamagarira abanyamahoteli, kutanyuranya n’amabwiriza amahoteli yashyiriweho, nko kuba agomba kwakira abujuje ibisabwa, birimo no kuba bagomba kujya babanza kugaragaza ko bipimishije icyorezo Covid-19.

Yagize ati: “Kuba utubari two hanze y’amahoteli tugifunze, ntibiha uburenganzira utubari two mu mahoteli ngo dukoreshwe mu kwakira abaturutse imihanda yose ngo bahanywere inzoga. Hoteli zemerewe kwakira abahanywera inzoga mu gihe bahacumbitse kandi banagaragaje ko bemerewe kuzicumbikamo. Abakenera kuhiyakirira ariko batahacumbitse, dukangurira abanyamahoteli kubahiriza amabwiriza yashyizweho y’uko babakira, no guharanira kutayarengaho mu kwirinda ibihano bashobora guhabwa”.

CIP Ndayisenga ahamya ko muri iki gihe ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19 zigikomeje, umuntu cyangwa urwego urwo ari rwo rwose, rufatiwe mu bikorwa byo kuzirengaho, rubihanirwa.

Yagize ati: “Mu by’ukuri twibutsa abantu ko iyo habayeho ibintu nk’ibi byo gufungirwa ibikorwa byabo, babihomberamo kandi ni n’igihugu kigahomba. Ni yo mpamvu rero tutifuza y’uko hagira uwo bibaho, abitewe no kutubahiriza amabwiriza, cyane ko asobanutse, yoroshye kandi yumvikana. Tukaba dusaba buri wese kutaba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo Covid-19 gikomeje guhitana abantu benshi no kubazaha”.

Centre Pastorale Notre Dame de Fatima, ikimara gufatirwamo abantu bahahinduye akabari, yahise ifungwa mu gihe cy’iminsi 30, ikazanatanga amande ateganywa na Njyanama y’Akarere ka Musanze atari munsi y’amafaranga ibiumbi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gukora inzoga no kuzinywa ntibibujijwe, ikibujijwe ni ukzinywera ahabujijwe. So, twubahe kandi twubahirize amabwiriza yashyizweho kuko ni natwe afitiye akamaro. Twe kwishyira mu gihombo rero

Soso yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ariko ntibyumvikana uburyo abantu bafatwa ngo bariho baranywa kandi ahwinzoga zikorerwa naho zirangurirwa hatafunzwe. Nibabantu banywa bahanye intera ikibazo kirihe. Nibafunge ahwinzoga zikorerwa nibwo bazaba bakemuye ikibazo.

Jeph yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

None se niyo uzijyanye murugo bagufata ngo wahagize akabari. Ahemewe kunywera inzoga nihe? Kandi inganda zenga agaesmbuye zirakora.

Sam yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka