Musanze: Mukarugambwa yashyikirijwe inzu atandukana no kurara mu kirangarizwa

Umukecuru utishoboye witwa Ancilla Mukarugambwa, yashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni eshanu y’u Rwanda.

Mayor Nuwumuremyi na Eng Abayisenga bakingurira inzu Mukarugambwa Ancilla
Mayor Nuwumuremyi na Eng Abayisenga bakingurira inzu Mukarugambwa Ancilla

Mukantagambwa w’imyaka 85 y’amavuko, yari amaze imyaka hafi icumi aba mu nzu ishaje, iva mu gihe cy’imvura, idakingwa ndetse ngo hari n’ubwo inyamaswa zahengeraga bwije zikayimusangamo.

Ati “Nabagaho mu bubabare n’ubukonje n’umuyaga bikabije, cyane cyane mu masaha ya nijoro, aho nararaga nifuza ko nibura bucya bwangu ngo njye kota akazuba hanze. Kugira ngo nkinge, byansabaga kwegeka amabuye ku nzugi, umuyaga wahuha cyangwa imvura yagwa byo bikaba ibindi bindi”.

Yongera ati “Iyo nzu yari umurangarizwa w’imyobo. Ibisimba harimo n’uducurama, ntibyasibaga kudusangamo bikambuza amahwemo. Yewe hari n’igisimba cyitwa inyaga, umukobwa wanjye aherutse kwicira mu nzu cyadusanzemo. Mbese twabagaho tudasinzira twibera mu bwoba gusa”.

Ntibazongera kugira ikibazo cy'aho bicaza ababagenderera
Ntibazongera kugira ikibazo cy’aho bicaza ababagenderera

Inzu nshya Mukarugambwa yashyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, yubatswe mu Mudugudu wa Susa Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza. Igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikaba yaranashyizwemo ibikoresho nkenerwa by’ibanze nk’intebe, ibitanda, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku, byiyongeraho n’ibiribwa bizamutunga mu gihe cy’amezi atatu.

Mu byishimo byinshi, Mukarugambwa yagize ati “Mbonye inzu ngiye kujya ndyamamo ngasinzira nk’abandi. Umutima wanjye uracyeye ku bw’iki gikorwa cy’abagiraneza. Aya ni amasaziro meza mbonye. Nkaba nsaba Imana ngo ihe umugisha kandi munshimire Umubyeyi wacu, Perezida Paul Kagame, udahwema kuducungira umutekano n’ibikorwa nk’ibi bikaba biri kutugeraho”.

Ababana n’uyu mukecuru, barimo n’umukobwa we witwa Mukamuhizi Denyse, wemeza ko ubuzima bari babayeho babonaga icyo kurya rimwe na rimwe ari uko yaciye incuro. Ngo ntiyari yarigeze atekereza na rimwe ibyo kubaka, bitewe n’uko atari kubibonera amikoro.

Eng. Abayisenga Emile, Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze ryubakiye uwo mukecuru, binyuze mu kimina gihuza abakozi b’iri shuri, ngo bakoze ibi mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufasha abatishoboye.

Yagize ati “Twakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira umurongo washyizweho n’umukuru w’igihugu cyacu, wo gufasha abatishoboye, kugira ngo bave mu buzima bubi. Iyo ntego ntiyayigeraho wenyine, Abanyarwanda by’umwihariko bafite ubushobozi bwisumbuye ku bw’abandi badahagurutse ngo bafatanye”.

Abakozi ba IPRC Musanze bakusanyije amafaranga yubatse iyi nzu kugira ngo Mukarugambwa abashe gutura heza
Abakozi ba IPRC Musanze bakusanyije amafaranga yubatse iyi nzu kugira ngo Mukarugambwa abashe gutura heza

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ahamya ko iki ari igikorwa cy’intangarugero.

Yagize ati “Ni urugero rw’Abanyarwanda beza kandi bumva intumbero y’igihugu cyacu. Turashimira ubuyobozi bw’iri shuri, kuberako bwashyigikiye igitekerezo cyo kubakira uyu mukecuru utishoboye, kugeza ubwo uyu munsi gishyizwe mu bikorwa akaba abonye inzu”.

Nuwumuremyi ahamya ko urugendo rwo gutuza abatishoboye ahantu heza, rugikomeza. Ati: “Twifuza ko abantu bose batura bishimye kandi heza, ariko ni urugendo twatangiye kuva na mbere, kandi tugikomeza. Kuba dutaha inzu imwe cyangwa se nyinshi tubigeraho ku bw’imihigo y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, kandi ubushobozi uko buzagenda buboneka buhoro buhoro, twizera neza ko ikibazo cy’abatarabona amacumbi kizagenda kibonerwa ibisubizo”.

Inzu babagamo mbere yari ikirangarizwa, yavaga cyane.
Inzu babagamo mbere yari ikirangarizwa, yavaga cyane.

Biciye mu kimina gihuza abakozi ba IPRC Musanze, buri mwaka bakusanya miliyoni enye, bashora mu bikorwa bitandukanye, bagamije kunganira gahunda za Leta zizamura imibereho y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka