Musanze: Mudugudu yagerageje kwiyahura abaturage baratabara

Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’Umukuru w’Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.

Ni umugabo w’imyaka 57, umukuru w’umwe mu midugudu y’Akagari ka Kabeza, aho bivugwa ko gutekereza kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugore we, nk’uko bamwe mu baturage babibwiye Kigali Today.

Nk’uko babivuga, ngo Mudugudu yashwanye n’umugore we saa yine n’iminota 50 z’ijoro, bapfa inshoreke uwo mugabo asanzwe yarinjiye, biba ikibazo aho Mudugudu yasohokanaga n’iyo nshoreke bajya kwiyakira.

Ngo umugore wa Mudugudu, akimara kumenya ko yasohokanye n’iyo nshoreke, byamugoye kubyihanganira atongana n’umugabo we ubwo yari atashye muri iryo joro.

Muri uko gushwana, ngo Mudugudu yafashe icyemezo cyo kwiyahura, mu gihe atangiye kwinigisha ishuka abaturage baramutesha, ndetse bamusaba kurara mu cyumba cye bategeka umuhungu we mukuru kurara amurinze.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugène, wabwiye Kigali Today ati “Kugeza ubu Mudugudu ari amahoro, yatekereje kwiyahura abaturage barabimenya baratabaza, ariko ntabwo yari yakabikoze, ubu ari iwe mu rugo”.

Arongera ati “Byatewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore, ngo hari inshoreke bivugwa ko ari iya Mudugudu ni cyo arimo gupfa n’umugore we. Arahanwa cyane kuko ntabwo ari urugero rwiza ari gutanga mu baturage ayoboye”.

Gitifu Munyaneza mu butumwa yageneye abaturage, yagize ati “Iyo amakimbirane tuyamenye hakiri kare turayahosha, ariko aho kugera aho umuntu ashaka kwiyambura ubuzima, byaba byiza babishyize ahagaragara abantu bakabikemura, byaba ngombwa bakiyambaza inkiko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka