Musanze: Mu rugo rw’umuturage hatahuwe ingunguru zirindwi z’inzoga z’inkorano

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, zatahuye ingunguru zirindwi zuzuye inzoga z’inkorano mu rugo rw’uwitwa Karekezi Théogène.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyinkware, Akagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.

Amakuru Kigali today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yayitangarije ko mu gihe bari bageze mu rugo rw’uwo muturage, ku wa mbere tariki 11Mata 2022 mu masaha y’umugoroba, yahise atoroka akaba agishakishwa.

Inzoga basanze zuzuye izo ngunguru ndetse n’izindi zari mu masafuriya, bazicaniriye ku ziko, zose hamwe uko ari litiro zisaga 1680, zamenewe imbere y’abaturage, nyuma yo gusobanurirwa ububi n’ingaruka zitera uwazinyoye hamwe n’ibihano biteganyirijwe uwazifatanwe.

Gitifu Kabera yagize ati "Ukurikije uburyo ziriya nzoga zikorwamo, aho baba bakoresheje ibintu binyuranye bavangavanga, bigaragara ko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu. Abazi uko zikorwa, batubwira ko ababyenga bashyiramo amasukari atemewe, imisemburo y’amandazi, ibumba ry’amatafari n’ibindi bintu bavangavanga bitazwi, byakwangiza ubuzima bw’ababinywa".

Ati "Mu bigaragarira amaso kandi koko, biriya biyoga by’ibikorano biba biteye ubwoba, kuko ubwo twageraga muri ruriya rugo twabisanzemo, ibigunguru byarimo wabonaga bibyimba buri kanya, ku muvuduko uri hejuru mu gihe gitoya cyane. Ukibaza ukuntu iyo bigeze mu mubiri w’umuntu wabinyoye aba amerewe. Ikindi giteye urujijo, ni ukuntu uriya muntu ubyenga aba atagira na metero y’ubutaka bugaragaramo urutoki yakwifashisha mu gukora izo nzoga, yewe nta n’urwina ruhagaragara abitaramo, cyangwa aho azengera, urumva ni ikibazo. Turaburira abantu bakora nka Karekezi kubireka hakiri kare, kuko bakomeje koreka ubuzima bwa benshi".

Inzoga z’inkorano basanze mu rugo rwa Karekezi zikimara kumenerwa mu ruhame, ibikoresho zarimo bigizwe n’ingunguru n’ayo masafuriya, byajyanywe kubikwa ku Murenge wa Nkotsi.

Abaturage basabwe kwirinda kunywa inzoga nk’izi, kuko zigira ingaruka, nk’uko Gitifu Kabera yabigarutseho.

Ati "Nibareke kunywa bene izi nzoga, kuko ari ibiyobyabwenge, byangiza ubuzima. Hari indwara nyinshi ubona zugarije abantu, bigaragara ko mu bizitiza umurindi, harimo n’ibyo biyoga by’ibikorano. Twibutsa abaturage ko hari urwagwa rw’ibitoki n’ubwoko by’izindi nzoga zipfundikiye, ziba zatunganyirijwe mu nganda zemewe kandi mu buryo bwujuje ubuziranenge, bashobora kunywa ntizibagireho ingaruka ku buzima bwabo".

Kugeza ubu Karekezi Théogène, aracyashakishwa ngo aryozwe ibyo akekwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka