Musanze: Minisitiri Fazil aravuga ko umusaruro winjizwa n’abagororwa ukiri mucye

Ubwo yasuraga gereza ya Musanze tariki 19/03/2013, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil, yavuze ko umusaruro winjizwa n’abafungiye muri iyi gereza ukiri hasi, aboneraho gusaba ubuyobozi bwayo kuzahiga imihigo yisumbuye ubutaha.

Ubwo yageraga muri gereza ya Musanze, kugira ngo afatanye n’abayobozi b’iyi gereza mu gukemura bimwe mu bibazo bikihaboneka, Minisitiri Fazil yeretswe ishusho y’ubu ya gereza anerekwa ko bafite ibikorwa bitandukanye byinjiza umusaruro.

Minisitiri w'umutekano n'umuyobozi w'urwego rw'amagereza bakigera muri gereza ya Musanze.
Minisitiri w’umutekano n’umuyobozi w’urwego rw’amagereza bakigera muri gereza ya Musanze.

Umuyobozi wa gereza ya Musanze, Ntirushwa Francois, yagaragaje ko iyi gereza ifite ibikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ubwubatsi n’ibindi bizanira umutungo iyi gereza, aho bahize kuzinjiza miliyoni zirenga 31, gusa kugeza ubu bakaba bageze ku kigero cya 61% bahigura.

Minisitiri Sheikh Musa Fazil, yavuze ko harebwe umubare munini w’abantu bafungiye muri gereza nkuru ya Musanze, amafaranga yinjizwa ari make rwose, aboneraho gusaba ko mu mihiyo y’umwaka utaha bazahiga byisumbuyeho.

Yavuze kandi ko n’ubwo abasohoka bakajya gukora baba ari bake, hagomba kwiga imirimo yinjiza amafaranga yakorerwa imbere muri gereza, nko kuboha imitako itandukanye n’ibindi byinshi.

Abashyitsi bagaragarijwe ishusho ya gereza ya Musanze muri iki gihe.
Abashyitsi bagaragarijwe ishusho ya gereza ya Musanze muri iki gihe.

Minisitiri Fazil kandi yasabye ko abagororwa bagira umwambaro udoze kimwe, kuko byagaragaye ko hari abafite imyambaro idoze bitandukanye, ibi kandi bikaba binyuranyije n’inyito y’umwenda umwe ubwawo.

Mu bibazo byagaragajwe, harimo icy’uko abagororwa bahabwa amasomo bakagendana n’abandi Banyarwanda, gusa hasobanurwa ko iki kibazo kitaganirwaho ku rwego rwa gereza ya Musanze gusa, ahubwo kizaganirwaho n’inzego kireba zose hakabona gufatwa umwanzuro.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka