Musanze: Miliyoni 508Frw zigiye gushorwa mu kubaka ibiraro by’amabuye biramba
Miliyoni 508 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gushorwa mu kubaka ibiraro 11 by’amabuye, biramba kandi byubatswe mu buryo bugezweho budahenze.
Ibyo biraro bizaba byubatswe mu buryo bafata amabuye bakayagerekeranya bavangiramo umucanga na sima, kikamera nk’igikoze ishusho imeze nk’umuheto (Arc).
Ubwo buryo busa n’aho ari bushya mu kubaka ibiraro ku butaka bwo mu Karere ka Musanze, dore ko mu biraro byose bihasanzwe, ikiraro kimwe cyonyine nabwo giheruka kuzura cya Mukinga, giherereye mu Murenge wa Rwaza, Akagari ka Musezero mu Mudugudu wa Kansenda, aricyo cyubatswe gutyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko ubu buryo buhendutse kandi buramba.
Ati: “Kubaka ibyo biraro twasanze biduhendukiye kandi biramba bigatwara n’igihe gitoya gishobora gufata hagati y’ibyumweru biri hagati ya bibiri n’ukwezi kumwe. Ni mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage bo mu Mirenge itandukanye, kuko hari ahantu henshi bikigoranye bitewe n’uko nta biraro bihari n’ibihari bikaba bishaje bihora biteza akaga”.
Akomeza agira ati, “Ni umushinga dufatanyijemo n’Ikigo cy’Ababirigi Kigamije Iterambera (Enabel), aho duteganya kubaka ibiraro nk’ibyo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze. Ikiraro duheruka kuzuza ari nacyo rukumbi kiri mu Karere ka Musanze cyubatswe gutyo, byagaragaye ko kiramba, ntigihenze kuko ibikoresho hafi ya byose byifashishijwe ari ibiboneka hano iwacu. Nk’agace kihariye amakoro menshi rero tugasanga bwaba ari uburyo bwiza bwo kuyabyaza umusaruro”.
Ibyinshi mu biraro byubakwa mu Karere ka Musanze, wasanganga hakoreshwa akayabo k’amafaranga mu kugura ibyuma, sima n’umucanga byinshi bigakorwamo beton, kandi muri uko kubyubaka bavangavanga ibyo binyabutabire hari ibyuka n’ubushyuhe byatumukiraga mu kirere bikacyangiza.
Ndayishimiye Mamady Olivier, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo by’imihanda no kubifata neza, agira ati: “Bizafasha kugabanya izo ngaruka yaba ku rwego rw’amafaranga yashorwaga mu kubaka ibiraro bihenze kandi birengere ikirere”.
Yungamo ati, “Ikiraro cya beton giciriritse cyane gishobora gushorwaho miliyoni zitari munsi ya 50, mu gihe icyo bingana ariko cyubakishijwe amabuye cyo kitarenza miliyoni 16. Kandi ingeri z’abagenzi bose yaba abanyamaguru, abakoresha ibinyabiziga nk’imodoka ntoya n’iziremereye cyangwa moto bose bakinyuraho nta nkomyi. Urumva rero harimo ikinyuranyo kinini”.
Mu Karere ka Musanze habarurwa ibiraro 223 bikeneye kubakwa. Inzego zaho n’ababifite mu nshingano bubakaga ibiraro bike bike kuko ingengo y’imari yashorwaga mu kubaka ibihenze yabaga ari nini cyane ugereranyije n’ubushobozi bwako. Ndetse n’ubwo akenshi bahitagamo kubaka ibiciriritse hakoreshejwe ibiti cyangwa imbaho, byahitaga byangirika bitamaze kabiri.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza!Turashima iyi gahunda nziza yo kubaka ibiraro by’amabuye mu Karere ka Musanze.Hari ikiraro cya Rwebeya uturutse ahitwa ku Kabaya cyangiritse bikomeye kuburyo kukinyuraho rwose biteye inkeke hari kandi ikindi cya Muhe nacyo Kiri mu mudugudu wa Buhoro,mu Murenge wa Muhoza cyo ukibonye ukuntu kimeze biteye ubwoba.Mudufashe mubirebane ubushishozi nabyo mubishyire mu byihutirwa.Murakoze