Musanze: Miliyari icyenda zigiye gushorwa mu iyubakwa ry’imihanda na ruhurura

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intumwa za Banki y’Isi, ku itariki 26 Mata 2022, yasuzumiwemo imyiteguro yo kubaka ikindi cyiciro cy’imihanda mishya ya kaburimbo na ruhurura ya Rwebeya (RUDP II/Phase 3) mu mujyi wa Musanze.

Umwe mu mihanda igiye kubakwa
Umwe mu mihanda igiye kubakwa

Ni inama yitabiriwe n’Itsinda ryari rihagarariye Guverinoma y’u Rwanda, riyobowe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Madamu Nyinawagaga Claudine, aho hanasuwe uduce tuzakorerwamo iyo imirimo.

Ni umushinga uzatangira muri Gicurasi 2022, nk’uko Umuyobozi w’karere ka Musanze, Ramuli Janvier yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni umushinga dufitemo ibikorwa bibiri by’ingenzi twitegura gukora, icyo gukomeza kubaka imihanda ya Kaburimbo, ndetse hakazaba n’igice cyo gukomeza kuvugurura ruhurura ya Rwebeya, duhereye aho igice cya kabiri cy’umushinga cyari cyagarukiye ubushize, uyu mushinga ukaba uteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gatanu”.

Babanje inama yiga ku kunoza uwo mushinga
Babanje inama yiga ku kunoza uwo mushinga

Yagaragaje imihanda igiye kubakwa, ati “Igice cya mbere ni ukubaka imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 6.88, iyo mihanda ku bazi i Musanze, harimo igice kizahera ahitwa kuri Nyamagumba ku muhanda ujya i Nyakinama, kikazatambika ku mudugudu uzwi nka Burera, ugakomeza ukazahura n’umuhanda w’ama pavé munsi ya INES-Ruhengeri”.

Arongera ati “Ikindi gice cy’umuhanda kizava ahazwi nko ku iposita, gitambike cyambukiranye ahitwa mu Kizungu, kigere hirya ahazwi ku bubiko bw’ibikoresho bwa NPD, aho hagati y’iyo mihanda hazagenda hanyuramo indi mihanda ihuza imishya, n’iyubatswe mu cyiciro cya mbere”.

Nk’uko Mayor Ramuli akomeza abivuga, uwo mushinga uzamara umwaka umwe, aho bifuza ko umwaka wa 2023 warangira byose byamaze kujya mu buryo.

Basuye tumwe mu duce tuzakorerwamo ibyo bikorwa
Basuye tumwe mu duce tuzakorerwamo ibyo bikorwa

Ingengo y’imari izagenda kuri iyo mihanda ingana na Miliyari icyenda, aho ku ruhande rw’imihanda izatwara Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 7,5Frw mu gihe ruhurura izatwara angana na Miliyari 1,5Frw.

Ruhurura ya Rwebeya yakunze gusenyera abaturage ikangiza n’ibikorwaremezo mu bihe by’imvura nyinshi, aho yuzurwaga n’amazi aturuka mu birunga, kugeza ubwo bamwe mu baturage bagiye bahasiga ubuzima.

Ni umushinga wa Leta y’u Rwanda, izaterwamo inkunga na Banki y’isi.

Biyemeje kubaka ruhurura ya Rwebeya yakomeje gusenyera abaturage
Biyemeje kubaka ruhurura ya Rwebeya yakomeje gusenyera abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Barananirwa gukora umuhanda uva musanze ugana Tero utakiri nyabagendwa kubera kwangirika cyane ahubwo mukubera mumugi gusa........!!!!!

Rutagambwa yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

MUZATUBARIZE NIBA KOKO MURI kavumu ho muri MUBONA akagali ka KIGOMBE niba hazubakwa umuhanda wa KABURIMBO, TUHAKORA UMUGANDA BURI KUWA KANE W ICYUMWERU

Ssmuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

MUZATUBARIZE NIBA KOKO MURI kavumu ho muri MUBONA akagali ka KIGOMBE niba hazubakwa umuhanda wa KABURIMBO, TUHAKORA UMUGANDA BURI KUWA KANE W ICYUMWERU

Ssmuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

MUZATUBARIZE NIBA KOKO MURI kavumu ho muri MUBONA akagali ka KIGOMBE niba hazubakwa umuhanda wa KABURIMBO, TUHAKORA UMUGANDA BURI KUWA KANE W ICYUMWERU

Ssmuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

ese umuhanda uva kuri GARE YA MUSANZE ukanyura muri KAVUMU n ahari hagiye kuba IRIMBI ugakomeza ugahura nuva i KIGALI hafi ya KONKASERI
ese uzakorwa ? abayobozi binzego zibanze bajya badukoreshamo umuganda kandi bashinze imbago waho uzanyura ariko sinari numva hari umuyo bozi wo murwego rwohejuru abivugaho ese koko uzakorwa ? pe muzatubarize ayo makuru ?
murakoze

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Ariko umuhanda werekeza mu kabere ugakomeza nyakinama na kinkware waheze hehe?

Nsabimana peter yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Nkiyo eubatse en escalier umusoxi wose, uba wumva amaherezo yabatuye hepfo ari ayahe mu gihe amazi yose ya ruguru adatemba ahubwo abikwa mu butaka?

Byiza yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ruhurura zagombaga kuba priorite yigihugu cyose (imigi).

Byiza yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka