Musanze: Kwegerezwa Serivisi z’ubuzima babifata nk’igisobanuro nyacyo cyo kwibohora

Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) bibarizwa mu Karere ka Musanze, barishimira ko nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, hari intambwe iterwa umunsi ku wundi mu rwego rw’ubuvuzi. Aho ubu batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kandi ku kiguzi cy’ubuvuzi kiri hasi, bigatuma ntawe ukirembera mu rugo.

Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe
Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe

Ujeneza Clemence, Kigali Today yasanze yivuriza ku kigo nderabuzima cya Gataraga, kimaze imyaka ikabakaba icumi cyakira abakigana, yagize ati “Iki kigo nderabuzima kitarubakwa twivurizaga ku kigo nderabuzima cya Busogo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha asaga atatu, tukagerayo twananiwe cyangwa twarushijeho kuremba. Hari n’abahitagamo kunywa imiti yo mu bisambu kubera ko ivuriro ryari kure. Izo mbogamizi zose twaciye ukubiri nazo nyuma y’aho Leta yacu y’Ubumwe itwubakiye iki kigo nderabuzima cya Gataraga”.

Yongeraho ati “Umubyeyi utwite ntibikimugora kwipimisha no gukurikirana ubuzima bw’umwana, kuko izo serivisi zitwegereye. Muri make nta muntu urwara ngo ahere mu gihirahiro, kuko ibikoresho ndetse n’abaforomo bahari, ku buryo batwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe bibaye ngombwa wenda umurwayi arembye”.

Mu Karere ka Musanze habarizwa ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Postes de santé) agera kuri 30.

Amavuriro yo ku rwego rw'ibanze yo mu Tugari yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga serivis z'ubuvuzi
Amavuriro yo ku rwego rw’ibanze yo mu Tugari yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga serivis z’ubuvuzi

Nzabarankize Jean Bosco wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ni umwe mu bishimira ko begerejwe ivuriro riciriritse mu Kagari kabo, ku buryo ubu bahabwa ubuvuzi bwose bw’ibanze, bitabasabye kujya ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.

Ati “Mbere umuntu yararwaraga akajya kugura imiti muri farumasi, yivura indwara atazi iyo ariyo. Iyi poste de santé tumaze nk’amezi atanu twegerejwe, yaratworohereje, kuko mu gihe umuntu yumva atamerewe neza, anyarukirayo, bakamusuzuma, kandi bakamuvurira kuri mituweri”.

Ati “Ubuvuzi bwatwegereye hafi kugera ubwo ahantu henshi nta muntu ugikora urugendo rurenze iminota 20 atabonye aho yivuriza. Ubu se ugira ngo kwibohora nyako kundi kube ukuhe bitari muri ubu buryo budufasha gukumira indwara no kuzivuza hakiri kare gutya? Ubuyobozi bwacu bwatugejejeho ibyiza byinshi mu buvuzi na n’iyi saha twishimira kandi tunashimira Perezida wacu Paul Kagame, urangaje imbere iyo bikorwa byose”.

Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe
Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe

Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze byo mu Karere ka Musanze, bahamya ko muri iyi myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, ubwiyongere bw’amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima birimo n’ibyagiye byagurwa bikongererwa ubushobozi; byiyongeraho na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, na yo ngo iri mu bibatera akanyabugabo ko kwihutira serivisi z’ubuvuzi mu gihe bazikeneye, kuko bazihabwa ku kiguzi kiri hasi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, ashimangira ko kugira ngo u Rwanda rugere ku bikorwa nk’ibi, byasabye kwigomwa no gukora cyane kw’abitangiye igihugu kandi basigasira umutekano wacyo, bigizwemo uruhare n’ingabo za RPF Inkotanyi zafatanyije n’abanyarwanda.

Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo
Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo

Yagize ati “Ibikorwa byose twishimira ubu, byatwaye igihe kinini cyo gutekereza no kudufasha kureba kure, bigizwemo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha mu miyoborere y’igihugu, tubigeraho. Ni ibintu duha agaciro, kandi mboneraho no gusaba abanyamusanze kubyubakiraho, babibungabunga, kandi bakarushaho kunoza imikorere n’imitekerereze, hanyuma dukomeze gukataze mu iterambere twiyemeje”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka