Musanze: Kutagira ibikorwaremezo mu cyanya cy’inganda bituma zitahubakwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bugaragaza ikibazo cy’ibikorwaremezo byorohereza ishoramari birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, bitaragezwa mu cyanya cy’inganda cy’ako Karere, nka bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kuhubaka inganda.

Uruganda rumwe gusa nirwo rwamaze kubakwa rukaba runakorera mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Musanze
Uruganda rumwe gusa nirwo rwamaze kubakwa rukaba runakorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Musanze

Iki cyanya cy’Akarere ka Musanze, giherereye ahitwa mu Ruvunda mu Murenge wa Kimonyi. Cyahashyizwe muri gahunda ya Leta igamije guteza imbere inganda, no kongera ingano y’ibyo zikora, hanatezwa imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu gihe hari benshi bakomeje kwibaza impamvu iki cyanya kiri ku buso bwa Ha zisaga 160, kidatunganywa ngo cyubakwemo izindi nganda, ziyongera ku ruganda rumwe gusa ruhakorera kugeza ubu, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yagize ati “Ni ikibazo cy’ubushobozi butaraboneka, kugira ngo muri kiriya cyanya cyahariwe inganda hashyirwe ibindi bikorwaremezo. Kuhageza imihanda, amashanyarazi n’amazi, ni cyo gikomeje kuba ingorabahizi. Ni n’ikibazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda izi, kuko tuvugana na yo umunsi ku munsi”.

Kuri ubu hanatangiye gutekerezwa uburyo bwo gukorana n’abikorera, kugira ngo harebwe uwageza ibyo bikorwaremezo, noneho buri uko hagize uhubaka uruganda, akamwishyura.

Yagize ati “Iyo tuvuganye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, itubwira ko hari abashoramari bamaze kuyishyikiriza dosiye z’ubwo busabe. Ku buryo twizeye neza ko bumwe muri ubwo buryo bwombi, bwaba ubwo kuhageza ibyo bikorwa remezo, bikozwe na Leta cyangwa bikahagezwa bigizwemo uruhare n’abikorera, bushobora kuzaba igisubizo cya kiriya cyanya cyahariwe inganda”.

Igice kinini cy’iki cyanya cy’inganda ubu cyahinduwe ahororerwa inka

Benshi mu baturiye icyanya cy’inganda cya Musanze barimo n’abahahingaga mbere yo kuhimurwa, bamaze igihe bibaza ukuntu igice kimwe cyaho, cyahinduwe aho kororera inka.
Hari n’abatekereza ko mu gihe hagitegerejwe ko hakoreshwa icyo hagenewe, ubuyobozi bwari kuba buhabarekeye, byaba na ngombwa bukahabakodesha, bakaba bahahinga nk’uko byahoze mbere.

Umwe mu baturage Kigali Today yahasanze ati “Ngaho nawe ndebera ubu butaka bwose bumaze iyi myaka bupfa ubusa. Urebye inyanya twahasaruraga mbere tukihahinga, ukareba amatoni y’ibishyimbo byaheraga n’ibindi bihingwa binyuranye, ntekereza ko ababishinzwe batakabaye bamaze iyi myaka yose baburebera gutya gusa budahingwa”.

Ati “Igice kimwe cyabwo ni inka gusa zororewemo, nabwo kandi zitari iz’abahoze bahafite imirima nibura cyangwa abandi baturage ba hafi aha. Ducyeka ko ari iz’abanyamafaranga batari aba hafi aha, baje bakazororera ahangaha”.

Muri iki cyanya hari ahasigaye hororerwa inka ubuyobozi buvuga ko biri mu rwego rwo kuhabyaza umusaruro
Muri iki cyanya hari ahasigaye hororerwa inka ubuyobozi buvuga ko biri mu rwego rwo kuhabyaza umusaruro

Yunagmo ati “Ibyo nta n’umuntu ubanze, ariko nibura iyo bafata igice kimwe, bakakigira igikorerwamo ubworozi bw’amatungo, ikindi bakakigira icy’ubuhinzi, byari kurushaho gufasha abaturage, tukabona umusaruro uturuka ku buhinzi no ku bworozi”.

Ramuli Janvier, akomoza ku bworozi buhakorerwa yagize ati “Twabaye dukoresheje ubwo buryo bwo gukorana n’aborozi, kugira ngo hadakomeza gupfa ubusa. Abo borozi tujya tugirana na bo amasezerano y’igihe gitoya, kitarenga amezi atatu. Kugira ngo n’igihe haramuka habonetse ubushobozi bwo kuhatunganya, bitazabangamirwa n’uko haba hari amasezerano y’igihe kirambye dufitanye n’undi muntu uwo ari we wese”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka