Musanze: Kutagira amazi hafi bituma bakomeza kuvogera Pariki bajya kuyashakirayo

Abatuye mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku ruhande rw’Umurenge wa Gataraga n’uwa Shingiro mu Karere ka Musanze, ngo barambiwe guhora bavogera iyo Pariki, bajya kuvomayo amazi yo mu bidendezi n’ibirohwa badaha mu miferege, bigasa n’aho bayasahuranwa n’inyamaswa zaho, biturutse ku kuba batagira amazi meza abegereye aho batuye.

Mu Mirenge ya Gataraga na Shingiro ahegereye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga hari uduce tunyotewe kwegerezwa amazi meza
Mu Mirenge ya Gataraga na Shingiro ahegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga hari uduce tunyotewe kwegerezwa amazi meza

Kuba ayo mazi mabi ari yo bakunze gukoresha mu mirimo yabo ya buri munsi, ngo bikomeje kubagiraho ingaruka, zirimo no guhora barwaye indwara ziterwa n’umwanda, bagasaba inzego zibishinzwe kubarwanaho, zikabegereza amazi meza.

Mukandori Mariana, yagize ati “Ducunganwa n’abarinzi ba Pariki ku jisho, twagira amahirwe yo kubaca mu rihumye tukayinjiramo, haba hari ibidendezi by’amazi ari na byo dushoka tukavona, akaba ariyo dutekesha, dufurisha, kunywa no gukaraba. N’uko kuyavoma, usanga tuba tudatekanye kuko tuba ducunganwa n’inyamaswa zo muri Pariki, kuko iba ishobora kuhagusanga, ikaba yakwica cyangwa ikagukomeretsa”.

Ngo iyo ibyo birohwa byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga byakamye, bakora urugendo rw’amasaha abiri, bajya mu Karere ka Nyabihu ahari amavomo y’amazi meza.

Yunzemo ati “Amavomo navuga ko atwegereye aherereye mu Karere ka Nyabihu, aho bidusaba kugenda amasaha abiri, bikadusaba kurara amajoro cyangwa tukazinduka mu bicuku, hakaba ubwo tugezeyo tugasanga hari abantu benshi tukahamara amasaha menshi, rimwe na rimwe ntitunabone uko dukora indi mirimo. Twe abagore rero biba ikibazo gikomeye, kuko nk’iyo umugabo yakwigumuyeho, ntiyemere kujya kukuvomera nk’ayo mazi, usanga umwanda watuzengereje biturutse ku kudafura no kudakaraba”.

Amazi bakoresha yo mu bigega byo mu mahema bikoreye iyo yashize barahangayika
Amazi bakoresha yo mu bigega byo mu mahema bikoreye iyo yashize barahangayika

Nyamara ngo banagerageje kwirwanaho, bacukura ibisa n’ibigega basasamo amahema, bakaba aribyo barekamo amazi, bifashisha mu gihe kujya muri Pariki cyangwa gukora urugendo rwa kure byananiranye; ariko nabwo isuku y’ibyo bigega ikaba igerwa ku mashyi.

Biziyaremye Pascal agira ati “Ibyo byobo twashyizemo amashitingi, nakubwira ko aribyo bigega turekeramo amazi kandi nabwo nta buziranenge aba afite, bitewe n’udusimba harimo n’imisundwe n’iminyorogoto tuba twibereyemo. Duhora kwa muganga tuvuza abana indwara z’uruhu n’inzoka kubera ayo mazi mabi, mbese urebye twaragowe. Dusaba ubuyobozi kudutabara, bukadukura muri ubu bwigunge dukomeje guterwa no kutagira amazi meza hafi yacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri hafi gukemuka, binyuze mu mushinga ugiye gutangira, wo gukwirakwiza amazi muri imwe mu mirenge ikora ku ishyamba ry’Ibirunga.

Yagize ati “Uwo mushinga mugari w’umuyoboro uzakwirakwiza amazi meza, mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, twari tumaze iminsi tuwukorera inyigo kandi yararangiye. Duteganya ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka tugiye gutangira. Turizeza bariya baturage ko batazatinda kugerwaho n’amazi meza, ibibazo bafite bikaba amateka”.

Yanabibukije ko kuvogera Pariki, bigira ingaruka zo kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima. Ibyo bakaba basabwa kubicikaho, mu rwego rwo gukomeza kuyibungabunga.

Bakeneye kwegerezwa amazi meza ngo bibakize ay'ibirohwa bakoresha mu mirimo ya buri munsi
Bakeneye kwegerezwa amazi meza ngo bibakize ay’ibirohwa bakoresha mu mirimo ya buri munsi

Muri gahunda y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego y’uko mu mwaka wa 2024, abaturarwanda bose, bazaba bagerwaho n’amazi meza. Aho nko mu bice by’icyaro, nta muntu uzaba agikora urugendo rurenze metero 500 ajya kuvoma, mu gihe ku batuye mu mijyi bo, abazaba batagira amazi mu ngo zabo, nibura bajya bayavomera ahatarengeje intera ya metero 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka