Musanze: Kugabanya igiciro cyo kwipimisha Covid-19 byatumye benshi babyitabira

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kuva aho igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kigabanyijwe mu mavuriro yigenga, gikuwe ku mafaranga 10,000 kigashyirwa ku 5,000 y’u Rwanda, ubu batakigorwa no kumenya uko bahagaze; bigatuma barushaho gukaza ingamba zo irinda kandi barinda abandi ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Abipisha Covid-19 bariyongereye kuva igiciro cyagabanywa
Abipisha Covid-19 bariyongereye kuva igiciro cyagabanywa

Gahunda yo gupima Covid-19 mu buryo bwihuse ku giciro cy’amafaranga 5000, yatangiye kubahirizwa muri amwe mu mavuriro yigenga, ku itariki 9 Kanama 2021, nyuma yo kubyemererwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Abo Kigali Today yasanze bahabwa serivisi yo kwipimisha Covid-19 ku ivuriro ryigenga ryitwa Proomnibus Clinic, riherereye mu mujyi wa Musanze, bayibwiye ko iri gabanuka ry’igiciro cyo kwipimisha ribafitiye akamaro.

Aloys Nzabonimpa wo mu Murenge wa Musanze, ku wa mbere tariki 16 Kanama 2021, Umunyamakuru yamusanze yipimishiriza muri iryo vuriro.

Yagize ati “Ndi umwe mu bantu bamaze kwimisha kenshi kuva igihe igiciro cyari kikiri ku mafaranga ibihumbi 10. Ntabwo byari byoroshye kubona ayo mafaranga cyane ko uba ushobora guteganya ko wazongera kwipimisha n’ikindi gihe. Kuba ayo mafaranga yaragabanyijwe agashyirwa ku bihumbi bitanu, ni ibintu birimo kudufasha, kuko byorohereza abantu bitabira ibikorwa bitandukanye basabwe kubanza kwipimisha, bakabibakorera ku mafaranga make”.

Ati “Urumva rero ko kugabanya igiciro, ni na ko bifasha abantu benshi kwipimisha no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Uwo bigaragaye ko yanduye Covid-19, bikamufasha kwishyira mu kato kandi akitwararika; uwo bapimye agasanga ari muzima na we bikamufasha gukomeza kwigengesera, yirinda kandi arinda abandi”.

Mbere yo kwipimisha uhabwa serivisi imyirondoro ye ibanza kwandikwa
Mbere yo kwipimisha uhabwa serivisi imyirondoro ye ibanza kwandikwa

Dr Uwimana Jean Bosco ukuriye ivuriro Proominibus Clinic, ahamya ko igabanuka ry’igiciro cyo gupima Covid-19, ryorohereje abakenera iyi serivisi, bijyanye no kuba umubare w’abipimisha wiyongera umunsi ku wundi.

Yagize ati “Mu gihe gishize igiciro kitaragabanywa, muri iri vuriro twakiraga abantu batarenga 20 ku munsi. Uwo mubare muri iyi minsi wariyongereye cyane kuko twakira nibura abagera ku 150 ku munsi, ibi navuga ko bifite icyo bimaze kandi gikomeye, kuko mpereye nko ku ruhande rw’abipimisha, ubu murabizi ko hari ibikorwa byinshi bihuza abantu benshi byakomorewe. Inyungu ya mbere rero ni uko iyo babyitabiriye babanje kwipimisha kandi bazi n’uko bahagaze, buri wese mu ruhande rwe amenya uko yitwara n’uko arinda abandi”.

Yongera ati “Ku rwego rw’ubuvuzi natwe, ubwabyo twumva ari ibintu bifite agaciro gakomeye, ko kuba hari uruhare tugira ku rwego rwacu, nk’umusanzu wo gufatanya na Leta muri uru rugamba turimo, rwo gukumira iki cyorezo cya Covid-19 kitwugarije”.

Mu Karere ka Musanze, ivuriro rimwe gusa ni ryo ryemerewe gupima Covid-19 ku giciro cy’amafaranga 5000.

Kugeza ubu mu Rwanda, mu buryo bukoreshwa mu gupima Covid-19 uko ari bubiri, harimo gufata ikizamini gitanga igisubizo cyihuse (rapid test), hakoreshejwe uburyo bwo gupima mu mazuru, ari na cyo cyishyurwa Amafaranga y’u Rwanda 5000 ku muntu ugikoreshereje muri amwe mu mavuriro yigenga, igisubizo kikaboneka mu minota itarenze 15.

Dr Uwimana Jean Bosco uyobora Proomnibus Clinic
Dr Uwimana Jean Bosco uyobora Proomnibus Clinic

Ikindi kizamini ni igifatirwa mu kanwa, cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda 47.200, uwagitanze akabona igisubizo nyuma y’amasaha 24.

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije abantu, inzego z’ubuvuzi zigaragaza ko gutahiriza umugozi umwe, abantu bubahiriza ingamba zose zijyanye no kwirinda, ari bwo buryo bwonyine buzafasha kugihashya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka