Musanze: Kudatega amaboko abagabo babo byatumye amakimbirane agabanuka mu ngo
Abagore bo mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza bibumbiye muri koperative “Twitezimbere Isangano”, bagera muri 30 bamaze gutera umuti mu birayi batezeho kuzabona amafaranga yabafasha kwikemurira ibibazo bisaba amafaranga bitabaye ngombwa ko basaba abagabo babo.
Guhora bategeza amaboko abagabo babo babasaba amafaranga yo kugura ibikenerwa byose byo mu rugo byakururaga amakimbirane ariko nyuma y’uko abagore bitabiriye imirimo ibyara inyungu na bo bakagira icyo binjiza mu rugo byahinduye imibanire yabo n’abagabo.

Ingabire Vestine umwe mu bagore bafatanya n’umugabo we gushakira icyateza imbere umuryango, avuga ko iyo umugabo adahari asanga yateguye amafunguro kandi mbere yarategerazaga ko amuha amafaranga yo guhaha.
Avuga ko atarabasha kugira icyo yinjiza mu rugo hahoranaga amakimbirane ariko ubu babanye neza. Yagize ati “Twahoraga dufite amakimbirane kuko na we yabonaga mutezeho amaboko kimwe cyose ubwo na we yagiraga ikibazo ariko ubu nta kibazo kuva nagera muri iyi koperative.”
Yemeza ko imibanire ye n’umugabo ubu yahinduye iba myiza, ngo yarushije kumukunda no kumukundwakaza.
Nyiranshimiyimana Perpetue na we yaretse kuba umugore wo mu rugo, yifatanya n’abandi bagore bashinga koperative “Abunzubumwe” ikora ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Amafaranga akura muri koperative yagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’umuryango we aho yakuruye umuriro w’amashanyarazi awushyira mu ruigo rwe bimwongerera agaciro imbere y’umugabo.
Ati “Ubu nashyize umuriro w’amashanyarazi mu nzu… n’umugabo aravuga ati ‘ n’umugore ari kwambara akenda akiguriye, akenera amavuta runaka akayigurira ariko mbere ntaragera muri koperative nasabaga umugabo amavuta umwambaro nkawutega kuri ariko ubu ndambara umwambaro nshaka.”
Nubwo hari aho bimeze gutya, icyakora urugendo ruracyari rurerure kuko bamwe mu bagore baracyitinya kuba basaba inguzanyo za banki bakiteza imbere kandi bashoboye kuzikoresha.
Na none kandi baracyafite ikibazo cy’ imyumvire y’abagabo babo batabaha zo gutanga mu bigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo zo kwiteza imbere n’imiryango yabo ibi bituma umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari ukomeza kuba muto kandi uyu munsi bigoye gutera imbere udakoresheje amafaranga y’ibigo by’imari.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|