Musanze: Kubarura abana bavutse mu bitaro n’amavuriro hakoreshejwe ikoranabuhanga byitezweho kunoza ibarurashamibare

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika abana bavutse n’ abantu bapfuye mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo ibarurishamibare ry’Abanyarwanda rimenyekane ku gihe hakorwe n’igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.

Kugira ngo imibare ifatika y’Abanyarwanda iboneke hakora ibarura rusange riba buri myaka 10 ngo akaba ari ikibazo ku igenamigambi rikorwa na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bitewe n’uko igenamigambi bakora rigomba gushingira ku mibare ifatika.

Ndakize Michel, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, avuga ko bizarinoza kurushaho.
Ndakize Michel, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, avuga ko bizarinoza kurushaho.

Uburyo bw’ikoranabuhanga (web application) “CRVS, Civil Registration and Vital Statistics” muu rurimi rw’Icyongereza bukoreshwa mu kwandika abana bavutse n’abapfiriye kwa muganga, ayo makuru akanabonwa n’abakozi ba NISR ndetse n’abashinzwe irangamimerere ku mirenge, bwitezweho kuba igisubizo kirambye cy’ibarurishamibare.

Ndakize Michel uyobora Ishami ry’Ibarurishamibare ku bwiyongere bw’abaturage muri NISR, avuga ko ubusanzwe babonaga imibare igaragaza uko Abanyarwanda bangana ari uko bakoze ibarura rusange, amabarura matoya ndetse n’imibare iva mu nyandiko nk’ibitabo by’irangamimerere.

Gusa, ngo hari bamwe mu babyeyi batitabira kwandikisha abana bavutse no gukuza mu bitabo by’irangamimerere abapfuye. Icyakora yizera ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzatuma babona imibare yizewe ku gihe.

Bamwe mu bakozi b'ibitaro bikuru n'ibyigenga bitabiriye amahugurwa bemeza ko bizanoza igengamigambi ry'ubuzima.
Bamwe mu bakozi b’ibitaro bikuru n’ibyigenga bitabiriye amahugurwa bemeza ko bizanoza igengamigambi ry’ubuzima.

Abakozi bashinzwe ibarurashamibare mu bitaro bikuru bya Leta n’ibyigenga batangiye amahugurwa y’iminsi itatu kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2015 mu Karere ka Musanze bashimangira ko bizafasha Leta kunoza igenamigambi by’umwihariko rishingiye ku buzima kuko indwara zihitana Abanyarwanda zizamenyekana; nk’uko byemezwa na Rafiki Gatera Michel, umukozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Agira ati“Icy’ingenzi si ukumenya abapfa ahubwo ni ukumenya impamvu bapfa ku rwego rw’igihugu bakabona imibare ifatika. Tuba twagiye twandika buri muntu ntakiducika; ntacyo duhimba…haba MINISANTE na Statistique (NISR) rwose bakaba babasha kumenya indwara zibasiye abantu bakaba babasha kuzitaho by’umwihariko.”

Ubu buryo bwo kwandika abana bavutse n’abapfuye bwatangiye gukoreshwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro by’uturere kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Ngo hari icyizere cy’uko buzatanga umusaruro mu ibarurishamibare kubera ko umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga ubu bari hejuru ya 95% nk’uko ubushakashatsi bwo muri 2012 ku mibereho myiza ku baturage bwabigaragaje.

Ku babyeyi bake batabyarira kwa muganga ngo hari gahunda yo kwifashisha abajyanama b’ubuzima kugira ngo na bo babarurwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu buryo ni bwiza kandi buzatuma ntawe uzongera kujya atonda umurongo ajya kwandikisha umwana we ku murenge, ubu buryo burihuta

muyoboke yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka