Musanze: Ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo hagiye kubakwa Umujyi

Ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, hagiye kubakwa umujyi uzatwara miliyari zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda, umushinga uri kunonosorwa hagamijwe kurushaho kwagura ubukerarugendo bukorerwa kuri iki kiyaga no kubuteza imbere.

Ikiyaga cya Ruhondo kizubakwaho umujyi mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukerarugendo bwo mu Karere ka Musanze
Ikiyaga cya Ruhondo kizubakwaho umujyi mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukerarugendo bwo mu Karere ka Musanze

Mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Musanze yateranye kuwa gatanu tariki 30 Kanama 2024, ari na yo yatangarijwemo iby’uwo mushinga mugari, witezweho kurushaho kuzamura isura nziza y’Akarere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, akomoza ku by’uyu mushinga, yagaragaje ko ibiganiro n’umushoramari uzubaka uwo mujyi babigeze kure.

Yagize ati: “Ubu turimo turaganira n’umufatanyabikorwa w’umushoramari ufite uwo mushinga aho ubu amaze gushora Miliyari eshanu mu kugura n’abaturage ubutaka azawubakaho kandi ni igikorwa kizakomeza”.

Abaturage b'Imirenge y'Akarere ka Musanze ituriye Ikiyaga cya Ruhondo barishimira ko bagiye kwegerezwa iterambere
Abaturage b’Imirenge y’Akarere ka Musanze ituriye Ikiyaga cya Ruhondo barishimira ko bagiye kwegerezwa iterambere

Akarere ka Musanze gakomeje kuzamura ibipimo mu bukerarugendo bwinjiriza Igihugu amadevize kubera ba mukerarugendo bahaza gusura ibyiza nyaburanga birimo n’Ingagi zo mu Birunga. Uku kubaka umujyi ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, bikaba kimwe mu bizarushaho kubuteza imbere.

Nsengimana agira ati: “Ni nayo mpamvu natwe twifuje ko Ikiyaga cya Ruhondo kibyazwa umusaruro ngo ba mukerarugendo igihe bavuye gusura Ingagi, bajye baboneraho no kwishimira ibyiza nyaburanga biri mu Kiyaga no ku nkengero zacyo nk’ahantu hazaba hubatswe mu buryo buteye amabengeza”.

Ikiyaga cya Ruhondo gikorwaho n’Imirenge Itatu yo mu Karere ka Musanze harimo uwa Gacaca, Remera na Gashaki.

Abaturage bo mu Tugari tw’iyo Mirenge, by’umwihariko dukora ku nkengero zacyo, bavuga ko bari banyotewe no kuva mu bwigunge, dore ko ngo ugereranyije n’utundi duce twegerewe n’ibiyaga, imiterere y’aho iki kiyaga cya Ruhondo kiri n’ibikorwa bimaze kuhagezwa muri iyi myaka yose ishize, bisa n’aho aka gace kari kakiri inyuma.

Ku nkengero z'Ikiyaga cya Ruhondo, hagiye kubakwa umujyi uzatwara Miliyari zisaga 400 Frw
Ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, hagiye kubakwa umujyi uzatwara Miliyari zisaga 400 Frw

Rukundo Stephano agira ati: “Ugereranyije n’Ikiyaga cya Kivu, Muhazi n’ahandi ukuntu hagenda hatezwa imbere mu buryo bwihuse hubakwa ibikorwaremezo nk’amahoteli n’aho abantu batemberera, twe byasaga n’aho twaheze mu bwigunge kuko bitahabaga mu buryo bufatika. Hari hakewe abazana iryo shoramari bakahashyira ibikorwa byinshi bituma harushaho kuba aheza nyaburanga, abahasura bakahaza ari benshi hakagira agaciro natwe ubwacu".

Mu kurushaho korohereza ishoramari ryo kubaka Umujyi ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, Akarere ka Musanze ko gateganya kuzatunganya ibikorwaremezo birimo umuhanda ureshya na Kirometero 35 uzaturuka ahitwa Konkaseri-Remera-Gashaki-Kivuruga no kugeza amazi meza n’amashanyarazi muri ako gace uwo mujyi uzubakwamo.

Ntihatangajwe igihe nyacyo umushinga wo kubaka uwo Mujyi uzatangirira gushyirwa mu bikorwa, ariko ubuyobozi buvuga ko bizakorwa vuba aha cyane ko n’uwo mushoramari yatangiye kugura ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza! Nibyo koko ndi umuturage wo mukarere ka musanze umurenge wa Gashaki Aho ibyo bikorwa bizubakwa arko turacyafite ikibazo cyamazi pe wasake yaduhaye amazi ariko abaya voma nabifite kubera abashinzwe amazi bayohereza mubaturage aruko babanje kubaha Ruswa kugirango ayahabwe kuko nayo tunwa twita ko arimeza tuyakura kumasoko amwe aba atemba mubishanga abenshi tukinwera ayo mukiyaga cya Ruhondo rwose mudufashe abenshi barikwicwa ninzoka zo munda ubwo twavuga ko amahoteri ariyo baha amazi gusa naho mugiturage ahagera rimwe narimwe kdi adahagije murebe ukuntu muzadusura namwe mwihere ijisho

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

FPR OYE UMUTURAGE KWISONGA MUMIBEREHO MYIZA ITERAMBERE RIRAMBYE

NIZEYIMANA SCHADRACK yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Niyo mpamvu hanakenewe umuhanda wa Kaburimbo uva Concaseri-Remera-Gashaki-Kivuruga
Hari n’umusozi wa Mbwe usurwa cyane na na mukerarugendoy

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka