Musanze: Irondo ry’isuku rigiye kujya rihwitura abafite umwanda

Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Irondo ry’isuku” nk’umuyoboro wo gukurikiranira hafi uko isuku y’ahantu n’iyabantu ishyirwa mu bikorwa, bifashe guca umwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aha impanuro abahwituzi
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aha impanuro abahwituzi

Abari ku isonga muri iyi gahunda, ni abitwa Abahwituzi bashyizweho, bazajya bakorera mu mazone yo mu midugudu yose igize Akarere ka Musanze, abagaragaye bambaye ibitameshe, abafite umwanda ku mubiri, mu ngo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bafite umwanda babakebure.

Abaturage baganiriye na Kigali Today ku kibazo cy’isuku nke igaragara kuri bamwe cyangwa ahantu hamwe na hamwe, bayibwiye ko imyumvire ikiri hasi y’abakabaye bayishyira mu bikorwa ariyo iri ku isonga mu bituma ikibazo cy’umwanda kidacika.

Mukamugema Bonifride wo mu Murenge wa Nyange yagize ati: “Hari nk’urugo ugeramo, rubamo umugore cyangwa umukobwa ariko rwararengewe n’ibyatsi, rwarahindutse nk’ubuvumo, ukaba wanakeka ko rutagituwe. Ni ikibazo gikomeye, tugomba kuvugurura, twimakaza isuku mu ngo zacu, tukazirinda umwanda”.

Abagaragaraho umwanda batakarabye cyangwa bambaye ibitameshe, rimwe na rimwe iyo ubabajije ikibitera, bitwaza ko bavuye mu mirimo cyane cyane y’ubuhinzi, ariko ku rundi ruhande hari abandi basanga iyi mirimo itakabaye intandaro y’isuku nke.

Niyirora Anaclet yagize ati “Iyi zone yacu igizwe n’ubuhinzi, hari abishyiramo ko kujya guhinga bigendanye no kwambara imyenda itameshe cyangwa ntibanakarabe. Ibi njye mbibona nk’imyumvire ikiri hasi ikwiye guhinduka, kuko ubuhinzi hari indi mirimo isaba ingufu biri ku rwego rumwe kandi ikorwa n’abantu baba bambaye neza basa neza, bityo umuhinzi akaba adakwiye kugira umwanda”.

Abahwituzi bashyizweho bafite inshingano zo kuzajya batanga ubujyanama ku bagaragayeho umwanda, no gutanga raporo ku nzego z’ubuyobozi z’abinangira babihanirwe.

Isuku yo mu ngo n'ahahurira abantu benshi bizibandwaho muri gahunda y'Irondo ry'isuku
Isuku yo mu ngo n’ahahurira abantu benshi bizibandwaho muri gahunda y’Irondo ry’isuku

Aba ngo biteguye kuzuza inshingano zabo, ku buryo ikibazo cy’umwanda kizacika mu gihe kidatinze.

Nzabarinda Jean de la Paix, umwe muri bo yagize ati “Tugiye kujya tugira abantu inama yo kongera isuku y’aho bari. Urugero niba nk’umuntu afite akabari, butiki cyangwa se resitora, turebe niba yarateganyije ubwiherero bw’abahagana. Ninsanga budahari mugire inama yo kubwubaka, igihe mbonye atabyumva neza ntange raporo ku nzego zibishinzwe, dufatanye kumuhwitura”.

Mugenzi we witwa Jean Baptiste yagize ati “Ubu ba bantu bagaragara mu mihanda, ku ma santere n’ahandi hatandukanye bafite umwanda tugiye kujya tubagira inama y’uko bita ku isuku kandi ko itagombera amikoro ahambaye. Mu ngo zose dushinzwe kugenzura, tumenye uko isuku yitaweho yaba iy’ibikoresho, iy’abana n’ibindi, bidufashe gukumira umwanda mu buryo budasubirwaho, bizafashe Akarere kacu kuzana impinduka zikomeye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bahagurukiye ikibazo cy’umwanda no kugica burundu. Irondo ry’isuku ryatekerejwe nk’umuyoboro wakwifashishwa ngo bigerweho.

Yagize ati “Aba bagiye kujya badufasha kugenzura isuku mu ma zone, ahazajya hagaragara umwanda ni bo tuzajya duheraho tubaza icyo bakoze n’icyabuze ngo ucike. Ikirenzeho ni ugukurikirana uko amande atangwa yashyizweho na Njyanama y’Akarere ku barenze nkana ku mabwiriza y’isuku. Ibi byose ni mu buryo bwo gushyira ikibatsi muri gahunda zo kunoza isuku y’aho dutuye n’iy’abantu ubwabo umunsi ku munsi no kurinda ko tutadohoka”.

Asaba abaturage kutarindira ko ubibutsa akamaro k’isuku, abo bahwituzi ngo n’ubwo ari ijisho rizajya ritahura abatubahiriza isuku, ngo bagomba gukora mu buryo butabangamira indi mirimo yabo isanzwe.

Iyi gahunda y’Irondo ry’isuku itangijwe mu Karere ka Musanze izajya ikorerwa mu midugudu yose igize Akarere ka Musanze, hagamijwe ko abanyuranya n’amabwiriza y’isuku yo mu rugo, ku mubiri, iy’ibikoresho n’ahandi hahurira ahantu henshi bajya bikebuka, ikaba yitezweho guca burundu ikibazo cy’umwanda cyakunze kuhagaragara.

Abahwituzi bagiye kuzajya bagenzura isuku, bazajya bagaragara bambaye iyi myambaro
Abahwituzi bagiye kuzajya bagenzura isuku, bazajya bagaragara bambaye iyi myambaro

Mu murenge wa Nyange aho ubu bukangurambaga bw’Irondo ry’isuku yatangirijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi gutema ibihuru byari iruhande rw’inyubako ikoreramo Akagari ka Kamwumba n’izikoreramo Koperative ihuje abagore bakora umwuga w’ubudozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bahawe inshingano bajye bahabwa nagahimbaza musyi badateza ikindi kibazo cyo kwirirwa bagenda badakora bataha bikaba Ibibazo mu ngo zabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka