Musanze: Inzu y’ubucuruzi n’ibirimo byakongotse

Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze hafi y’isoko ry’ibiribwa yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba z’ijoro zo ku wa Mbere tariki 16/03/2015 irashya irakongoka.

Iyi nzu y’imiryango itatu yacururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi, inzoga ziranguzwa, ibyo kurya bitandukanye n’undi muryango wokerezwamo mushikaki (brochette) yahiye n’ibyari birimo byose birashya birakongoka. Kugeza ubu, agaciro k’ibicuruzwa byakongokeyemo ntikaramenyekana.

Kubwimana Nicodème, nyir’inzu avuga ko yari afite ubwishingizi bw’iyo nzu ariko hari hashize amezi atavuga uko agana atarajya kubwongera.

Inzu yahiye n'ibyarimo biba umuyonga.
Inzu yahiye n’ibyarimo biba umuyonga.

Uyu mugabo avuga ko nta kibazo cy’insinga z’umuriro (installation) yari ifite ariko abantu bavuga ko inkongi y’umuriro yaturutse mu gikoni cy’akabari cyokerezwagamo mushikaki maze ifata inzu yose.

Icyakora, Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP André Hakizimana avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyeka, Polisi ikaba ikomeje iperereza.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko kizimyamwoto ya Polisi yavuye i Kigali ihagera ahagana saa cyenda z’ijoro. Bemeza ko iyo haza kuba hafi hari byinshi barikurokora, bagasaba ko nk’akarere kagira kizimyamwoto yako.

Umwe muri bo yagize ati “Ikibazo cya mbere dufite ni ubutabazi bwa kizimyamwoto buri kure. Ubutabazi bwa kizimyamwoto bwagombye kutuba hafi nka district (akarere) ikagira kizimyamwoto”.

Abaturage basaba ko Kizimyamwoto hafi yabo ngo bajye batabarwa byihuse.
Abaturage basaba ko Kizimyamwoto hafi yabo ngo bajye batabarwa byihuse.

Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakusanyije amafaranga yo kugura imodoka ya kizimyamwoto.

Ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu mpera za Mutarama 2015, yavuze ko iyo kizimyamwoto iri mu nzira izaba iri mu Mujyi wa Musanze nk’umujyi munini.

Yemera ko kizimyamwoto imwe idahagije mu ntara yose hakaba hari gahunda yo kuzagura izindi nibura buri karere kakagira iyako.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka