Musanze: Insengero 185 zimaze gufungwa
Insengero 185 mu zirenga 300 zibarizwa mu Karere ka Musanze zamaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza kwakira abayoboke bazo.
Izo nsengero zibarizwa mu madini no mu matorero anyuranye, zirimo n’imisigiti ndetse n’iza Kiliziya Gatolika ziri ku rwego rwa Santarali.
Umurenge wa Gacaca wo mu nkengero z’umujyi wa Musanze wafungiwe insengero zose uko ari 23, niwo wagaragayemo insengero nyinshi zafunzwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.
Nk’uko bigaragara muri Raporo y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca, bimwe mubyagendeweho mu ifungwa ry’izo nsengero, harimo cyane cyane kuba zitubatse mu buryo burinda amajwi gusohoka (Sound Proof), impamvu yagaragajwe ku nsengero zose uko ari 23.
Mu bindi basanze izo nsengero zitujuje harimo kutagira imirindankuba, ahaparikwa ibinyabiziga, imbuga itunganyije ariho amapavé, iyo bise imbuga itoshye, kuba inyubako yubatse mu buryo budatanga ubuhumekero, gukorera mu nyubako ituzuye, kutagira amazi, ubwiherero n’ibindi.
Hari naho basanze insengero zidafite ibyemezo bitandukanye, birimo icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), icyemezo cy’imikoranire n’Akarere, ahenshi basanga abakuru b’itorero badafite impamyabumenyi.
Bamwe mu bakuriye izo nsengero basanga ngo mu byo basabwa harimo amananiza
Bamwe mu bayobozi b’insengero zafunzwe, babwiye Kigali Today ko n’ubwo hari bimwe batujuje kandi byakosorwa vuba insengero zitagombye gufungwa, ntibavuga rumwe ku bindi basabwa aho bemeza ko bitari ngombwa mu duce ziherereyemo.
Muri ibyo banenze ko bitakabaye bituma insengero zabo zifungwa, harimo ibirinda amajwi gusohoka (Sound Proof), bavuga ko bihenda ku buryo batabasha kubona ubushobozi bwo kubigura.
Umwe yagize ati “Baje kuwa Mbere baradufungira ngo nta sound proof dufite ngo n’imbuga ntabwo iriho amapavé, batubwira ko ngo ibyo tutabifite nta cyakorwa, ubu abakirisitu babayeho mu kirere none nabigenza nte?. Nasabye ko bampa ibyumweru bibiri ngo mpuze abakirisitu turebe uko tubaka amafaranga kugira ngo dukore ibyo bikorwa, ubuyobozi buranga”.
Arongera ati “Njye ndasanga ibi ari amananiza kuko urusengero tumaze iminsi turusukura, nirwo rusengero rwujuje ibyangombwa muri aka gace, nk’ubu sound proof ihagaze miriyoni esheshatu, twazikurahe, mu cyaro ibyo rwose ntabwo byari ngombwa, kuko ntabwo twegereye abaturage ngo turabasakuriza”.
Mugenzi we ati “Nanjye nasanze urusengero nyoboye barufunze, badusabye kuzuza ibintu birenze ubushobozi bwacu birimo na Sound Proof, turacyakurikirana icyo kibazo tuganira n’abakirisitu ngo turebe icyakorwa, sinzi niba ku cyumweru byaba byakemutse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yemeje ko izo nsengero zamaze gufungwa, avuga ko ubugenzuzi bugikomeje, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasengera muri izo nsengero nk’uko biri mu mabwiriza ya RGB, yamaze kumenyesha amadini n’amatorero.
Meya Nsengimana yasabye n’abasenga kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa, baharanira no gusengera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, atunga agatoki cyane abasengera mu misozi no mu buvumo.
Mu nsengero 317 zibarirwa mu Karere ka Musanze, 185 nizo zamaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa, izo zimaze gufungwa zishobora kwiyongera kuko ubugenzuzi bugikomeje.
Ohereza igitekerezo
|
Dutandukanye urusengero nk’inyubako cyangwa ahantu ho gusengera n’idini cyangwa itorero. Gusenga ni uburenganzira bw’umuntu, kimwe no kuyoboka idini iri n’iri. Umuyoboke w’idini ntaba agenzwa n’amasengesho gusa ahubwo aba anagamije kwiyubaka nk’umuntu wuzuye (mens&corpore). Iyo idini ryita kuri roho gusa (mens), abayoboke baryo baba bajya gushaka ikibura ahandi. Urugero rufatika: Ahantu njya gusengera, nshobora no kuhabona ishuri ry’umwana wanjye kandi hari n’ivuriro rito ryamfasha narwaye. Aho Yahani asengera nta shuri rihari nta n’ivuriro. Iyo yarwaye aza kwivuza aho nsengera kandi abana be bigana n’uwanjye. Nyamara mu itorero rya Yohani batanga amaturo menshi kurusha mu ryacu. Itandukaniro hagati y’amatorero yacu twembi niryo dukwiye kumva. Naho gusora, usora azavuga icyo yinjije abarirwe ijanisha asora. Abakozi b’Imana se ntibazacumura kabiri babeshya ko binjije bike? Ku bwanjye, ubusonerwe bwari busanzwe mu itegeko ku winjije FRW runaka ariko akayagenera ibikorwa rusange asonerwa ryakurikizwa uko riri cyangwa rikagororwa. Naho ubundi amatorero afatiye runini abayarwanda mu burezi, ubuvuzi n’ahandi yaba ashyizwe mu gatebo kamwe n’andi mesnhi y’ibyaduka kandi yiganje mu mujyi adakozwa iterambere ry’abakene nyamara aribo Kristu adutumaho nk’abakozi be b’indahemuka.
Kuririya nkuru yabasengera ahatemewe bazashyire ingufu muguhagarika abasengera mungo zabantu bimwe byitwa ngo nugusengera mubyumba natwe mu mudugudu wa runaba akagari ka haniro umurenge wa manihira akarere ka rustiro harabiyita abakozi bimana bakira abantu baturutse ahantu hatazwi bakarara basakuza bavuza ningoma.
Kuririya nkuru yabasengera ahatemewe bazashyire ingufu muguhagarika abasengera mungo zabantu bimwe byitwa ngo nugusengera mubyumba natwe mu mudugudu wa runaba akagari ka haniro umurenge wa manihira akarere ka rustiro harabiyita abakozi bimana bakira abantu baturutse ahantu hatazwi bakarara basakuza bavuza ningoma.