Musanze: Inkuba imukubitanye n’intama ye ahasiga ubuzima

Iradukunda Vincent wo mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo yari ageze mu muryango agiye kwinjiza mu nzu intama yari avuye gucyura ahita ahasiga ubuzima n’iyo ntama ye.

Musanze: Inkuba imukubitanye n'intama ye ahasiga ubuzima
Musanze: Inkuba imukubitanye n’intama ye ahasiga ubuzima

Ni inkuba itunguranye kuko imukubise izuba riva, aho nta kimenyetso na kimwe cy’imvura cyagaragaraga muri ako gace nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine yabitangarije Kigali Today.

Ati “Yari avuye gucyura intama mu ma saa kumi, ageze mu muryango agiye kuyinjiza mu nzu inkuba ihita ikubita, iramukubita arapfa n’iyo ntama na yo irapfa, ku buryo yakubise n’igiti kiri hejuru y’umuryango gikoze Charpante gihita kibaruka”.

Arongera ati “Abaturage bahungabanye, kuko nta mvura yari ihari twari utujojo duke cyane natwo twagaragaraga mu misozi yo hakurya, inkuba ihita ikubita nta mvura nta kuvuga ngo hari imirabyo yabaye, ikubita gutyo gusa”.

Uwo muyobozi arihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse ahumuriza n’abaturanyi b’uwitabye Imana.

Ati “Biriya ni ibiza bisanzwe abaturage ni ukubakomeza muri rusange, ntabwo wavuga ngo inkuba bazayirinda bate uretse gushaka imirinda nkuba, kandi abaturage bacu ntibaragera ku rwego rwo gushyira imirinda nkuba muri buri rugo, ni ukubahumuriza”.

Nyuma y’uko Police n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’izindi nzego z’umutekabno zihagera, umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri aho ugiye gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imwakiremubayo.gusa azize abagome.kandibazamusangayo

Ndagijimana juvenal yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Nyagasani we ibi ni ibiki! None ko muvuga ngo kibungo harakaze musanze ho murabona hadakaze. Gusa abasigaye barye mukulu bitaza kubakurikirana naho intama yo bayibage bafate ikiremve bagisige kuri cya giti inkuba yakubise. Ni venuste kirehe

Venuste yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka