Musanze: Inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi hakekwa Gaz
Inzu y’ubucuruzi y’ahazwi nko ‘Kuri 40’ yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo birashya birakongoka, bikekwa ko yatewe n’iturika rya Gaz.

Iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Sangano Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yari isanzwe ikoreramo akabari na resitora.
Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abakorera muri ako kabari bari mu kazi ko mu gikoni, gaz bari batetseho ngo yagize ikibazo ifatwa n’umuriro, waje kuyitera guturika ukwira mu nzu hose ku buryo ibyarimo byahiye bigakongoka.
Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko yagize ati "Yakoreragamo akabari. Ni iy’ahazwi nko kwa Vincent. Gaz yo mu gikoni ikimara guturika yakongeje igisenge cy’inzu umuriro ukwira mu bindi byumba byayo byose ibyarimo bihiramo".
Abamenyereye aka gace inkongi yabereyemo, bavuga ko iyo nzu iri mu zafatwaga nk’iz’icyitegererezo muri iyi santere y’ubucuruzi.
Umwe agira ati "Iri mu nzu z’icyitegererezo zikomeye twabonaga muri Muko. Igitangira gushya, umwotsi mwinshi n’umuriro byayicucumutsemo ku buryo buteye ubwoba. Abaturage bakoze iyo bwabaga bagerageza kuyizimya birananirana, biba ngombwa ko bahamagara Polisi. Iyi nkongi yaduteje igihombo gikomeye cyane".

Biravugwa ko hari n’izindi nzu byegeranye zatangirwagamo serivizi z’amacumbi n’izituwemo n’abaturage iyo nkongi yaba yangije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu SP Jean Bosco Mwiseneza, avugako bakimara kubimenya, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro ryihutiye gutabara no kuyizimya.
Ikindi gice iyo nkongi yibasiye ni depo y’inzoga na atelier y’ubudozi ya Koperative yitwa Ihogoza Muko.
Police y’u Rwanda igira Inama abaturage kugira ubumenyi ku mikoreshereze ya Gaz no kugira fire Extinguisher (Kizimyamoto) mu nzu zabo, kandi bakagira n’ubumenyi mu kuyikoresha. By’umwihariko ngo banakwiye kwitabira gushaka ubwishingizi bw’Inyubako zabo n’Ubucuruzi.
Ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse, kandi nta muntu uramenyekana iyi nkongi yaba yakomereje cyangwa ngo ihitane.
Iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka ryahise ritangira.



VIDEO – Inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi bw’akabari na resitora i Musanze mu Mudugudu wa Sangano Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, yari ifite ubukana ku buryo ibyari mu nzu byakongotse. Birakekwa ko inkongi yatewe n'iturika rya Gaz ubwo abakorera muri iyo nzu bari mu kazi… pic.twitter.com/C4Ggtt6L0F
— Kigali Today (@kigalitoday) May 26, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|