Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka ibyarimo birakongoka

Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira.

Ibicuruzwa byinshi byahatikiriye, abacuruzi barataka igihombo gikomeye
Ibicuruzwa byinshi byahatikiriye, abacuruzi barataka igihombo gikomeye

Iyo nzu igizwe n’imiryango 19, yacururizwagamo ibikoresho harimo iby’ubwubatsi, Papeterie, ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro, kwambika abageni, alimentation, gaz, resitora, studio n’ibindi binyuranye.

Niyoyita Pacifique ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, yagize ati "Nabimenye mu ma saa kumi z’igitondo ntabajwe n’abambwira ko amaduka arimo gushya. Nahageze ngira ngo ndebe icyo ndamuramo, nsanga za mudasobwa zose n’ibindi bikoresho bitandukanye nacuruzaga by’ikoranabuhanga byamaze gushya byakongotse. Muri macye, nta kintu naramuyemo".

Rutayisire uzwi nka Omega, ufite iduka ryambika abageni, gufotora no gufata amashusho, yagize ati "Ibintu byinshi byangiritse, ari imyambaro twambikaga abageni, za appareil twifashisha mu gufotora ndetse n’imashini, twaramuyemo bicyeya. Duhuye n’igihombo, ariko nyine nta kundi twabigenza kuko birarenze".

Ababonye iyi nkongi iba, bahamya ko ba nyiri ibicuruzwa byarimo baguye mu gihombo gikomeye.

Imiryango y'ubucuruzi 12 ni yo yibasiwe bikomeye n'inkongi y'umuriro
Imiryango y’ubucuruzi 12 ni yo yibasiwe bikomeye n’inkongi y’umuriro

Uwineza Emerence agira ati "Aya maduka yabagamo ibicuruzwa byinshi kandi by’agaciro kanini. Ba nyirayo bamwe byahiye byose, abandi baramuyemo mbarwa, natwo bakesha kizimyamoto ya Polisi yahagobotse, igahosha inkongi y’umuriro. Birababaje cyane, muri macye twahumaniwe".

Ubwo iyi nkuru twayikoraga, ba nyiri amaduka bari bakigerageza gusohora bicye mu bicuruzwa byasigaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje iby’iyi nkongi, agira ati "Iyo nzu igizwe m’imiryango 19, iyafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo bikangirika ni imiryango 12. Umwotsi watangiye kugaragara mu ma saa kumi n’imwe z’urukerera, ariko mu bigaragara ni uko hatangiye gushya mbere y’ayo masaha. Ubu ibyo tumaze kubarura byangiritse, birabarirwa muri miliyoni zisaga 130 z’Amafaranga y’u Rwanda. Turacyeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’ifuru y’imigati yabaga mu gikari cy’iyo nzu cyangwa se amashanyarazi. Ibyo byose turacyabigenzura ngo tumenye ibyo ari byo".

Mu miryango 12 yahiriyemo ibintu, harimo itandatu yarimo ibicuruzwa byangiritse cyane indi itandatu byangiritse mu buryo ba nyirabyo hari ibyo baramuyemo.

Inzu yahiye yacururizwagamo ibintu binyuranye
Inzu yahiye yacururizwagamo ibintu binyuranye

SP Ndayisenga akomeza avuga ko iyo nzu itabaga mu bwishingizi, ngo bakaba bakigenzura ngo banamenye niba na ba nyiri ibicuruzwa baba baritabiriye gushinganisha ibicuruzwa byabo cyangwa batarabikoze.

Ubwo hashyaga, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryifashishije imodoka yabugenewe izwi nka kizimyamoto, mu kuzimya iyo nkongi.

Polisi y’u Rwanda, yibutsa abafite inzu z’ubucuruzi kujya bitabira kuzishyiraho abazicungira umutekano bazwi nk’abazamu, kuko iyo hagize ikiba kidasanzwe, bari mu bihutira kubimenyesha ba nyiri amaduka ubutabazi bugakorwa hakiri kare.

Nanone kandi SP Ndayisenga asaba abacuruzi kujya bitabira gushinganisha ibicuruzwa byabo kandi bakirinda kujya basiga ibikoresho bicomekwa mu maduka yabo, mu gihe hatari umuntu ubiri hafi.

Kizimyamoto za Polisi nizo zifashishijwe mu kuzimya iyi nkongi y'umuriro
Kizimyamoto za Polisi nizo zifashishijwe mu kuzimya iyi nkongi y’umuriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka