Musanze: Imyiteguro y’umunsi wo kwita izina abana b’ingagi 24 irarimbanyije

Ku wa 05 Nzeri 2015, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze hazabera umuhango ukomeye wo kwita izina abana b’ingagi 24, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro ikomeye y’uwo munsi uzaba ubaye ku nshuro ya 11.

Mu nama abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’intara n’ubw’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 12 Kanama 2015, bahereye ku birori byo kwita izina byabanje bunguranye inama uko ku nshuro ya 11 byarushaho kuba byiza.

Abayobozi batandukanye basura ahabera umuhango wo kwita izina ingagi.
Abayobozi batandukanye basura ahabera umuhango wo kwita izina ingagi.

Nyuma y’inama, basuye kandi aho ibyo birori bizabera basanga ibikorwa byo kubaka inzira n’inzu za Kinyarwanda zifashishwa mu kwita izina bigeze kure.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, wayoboye iyo nama, avuga ko ikidasanzwe cy’uwo munsi ari uko uzitabirwa n’abanyamahanga benshi ndetse n’ abaturage bagera ku bihumbi 30 bava mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, Cyuve, Shingiro na Musanze.

Uyu munsi ngarukamwaka wo kwita izina ngo wazamuye umubare wa bamukerarugendo basura ingagi. Imibare itangazwa na RDB igaragaza ko bamukerarugendo basuye u Rwanda mu mwaka ushize bagera ku miliyoni 1.2 binjije miliyoni zisaga gato 300 z’amadolari, 70% byabo akaba ari abasuye ingagi.

Imirimo yo kubaka ahazabera umunsi wo kwita izina abana b'ingagi igeze kure.
Imirimo yo kubaka ahazabera umunsi wo kwita izina abana b’ingagi igeze kure.

Guverineri Bosenibamwe ashimangira ko uretse kuba uyu munsi ufitiye akamaro Abanyarwanda bose muri rusange, usigira amafaranga atari make Abanyamusanze kuko amahoteri acumbikira abanyamahanga.

Agira ati “Kandi ba mukerarugendo bose iyo baje bacumbika hano mu mahoteri ya Musanze, ngira ngo bazakore experience barebe uko ayandi mahoteri bayagana, iyo urebye i Musanze abagana amahoteri ni benshi, ni bande babyungukiramo? ni Abanyamusanze.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Karasira Faustin, atangaza ko kuri iyi nshuro ya 11 abanyamahanga 400 bava hirya no ku isi bazitabira uyu munsi wo kwita izina.

Imirimo yo kubaka inzira na yo igeze kure.
Imirimo yo kubaka inzira na yo igeze kure.

Umunsi nyir’izina uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye bizamara icyumweru, birimo ibiganiro ku kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gutaha ibikorwaremezo byubatswe na RDB ku mafaranga igenera abaturage baturiye pariki ndetse amasosiyete y’abikorera 60 akorana na ba mukerarugendo akazasura mu Ingoro y’Umurage yo mu Rukari, Kibeho, Nyungwe, ndetse na Pariki y’Akagera.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka