Musanze: Imvura yasakambuye amazu inakomeretsa umugore

Imvura ivanze n’umuyaga ndetse n’amahindu yaguye kuva saa saba z’amanywa ikomeza ijoro ryose tariki 17-18/02/2015 yasenye igikoni mu Murenge wa Nkotsi kigwira umugore arakomereka, inasakambura amazu kugeza ubu tutarashobora kumenya umubare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi avuga Uwitonze wakomerekejwe n’iyo mvura biturutse ku gikoni cyasakambutse kikamugwira, ubu urwariye mu Kigo Nderabuzima cya Nyakinama.

Nubwo ibyangijwe n’iyo mvura bitaramenyekana neza ariko amakuru y’ibanze avuga ko amazu atandatu yo mu Murenge wa Muhoza yasambutse, andi amabati aratobagurika ndetse n’urusengero rw’Aba-Methodiste rurangirika.

Iyi mvura ivanze n'umuyaga yarimbuye ibyuma byari kuzasarirwaho amabati ku rusengero rw'ama-Methodiste.
Iyi mvura ivanze n’umuyaga yarimbuye ibyuma byari kuzasarirwaho amabati ku rusengero rw’ama-Methodiste.

Mu Murenge wa Musanze na ho habaruwe amazu arindwi na yo yasambuwe n’iyo mvura ndetse n’ inzu imwe yo mu Murenge wa Kimonyi na ho mu Murenge wa Muko habarurwa agera kuri 10 na yo ngo yangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Wenifrida Mpembyemungu, akaba yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gushakisha amakuru y’ibyangiritse byose bitarenze ejo kuwa Kane bikaba bizwi kugira ngo niba hari abakeneye ubufasha bwihuse babe babuhabwa.

Niringiramana Innocent utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, umwe mwasamburiwe n’imvura, avuga ko impapuro zifite agaciro zo kwa muganga ( ordonnace medical) zari mu nzu n’ibindi byangiritse.

Uyu muturage twasanze ari gutwikira inzu ye yasambutse, avuga kandi ko amabati yari asakaje yangiritse akaba nta bushobozi bundi afite, cyakora ngo akaba agiye gutwikira kugira ngo itongera kugwa igahirika inzu.

Icyakora, yemera ko inzu itari iziritse neza ku buryo umuyaga utatwara igisenge.

Imwe mu mazu yasambuwe n'imvura ivanze n'umuyaga mu Kagali ka Ruhengeri.
Imwe mu mazu yasambuwe n’imvura ivanze n’umuyaga mu Kagali ka Ruhengeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, madame Mpembyemungu yakanguriye abaturage kubaka bakazirika neza ibisenge kugira ngo icyo kibazo cy’ibiza by’inzu zagurutse kitazajya gihora kigaruka.

Hagati aho, abaturage bagize ibyago amazu yabo agasambuka, ngo ubu bacumbitse mu baturanyi babo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka