Musanze: Imvura idasanzwe yangije byinshi

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, kuri ubu bari mu gihombo batewe n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura nyinshi yahaguye ibangiriza ibyabo.

Ni imvura yatangiye kugwa guhera mu ma saa munani z’amanywa yo ku wa Mbere tariki 3 Mata 2023, ihereye mu Mirenge y’igice cy’Ibirunga.

Abaturage biganjemo abo mu Mirenge ya Cyuve, Kinigi, Nyange, Muhoza, Muko, Nkotsi n’ahandi, barimo n’abaturiye ahegereye imigezi ya Rwebeya, Muhe, Susa na Cyuve, bavuga ko iyi migezi yamaze kuzura amazi, hamwe na hamwe akaba yanasandariye mu ngo zabo no mu mirima, aho babara ibirimo n’imyaka bari barahinze yangiritse mu buryo bukomeye indi igatwarwa n’ayo mazi.

Hari kandi n’ibiraro byangiritse, ku buryo bigoranye ko haba nyabagendwa, ndetse hari n’aho yatembanye imifuka 15 yuzuye ibirayi mu byo umuturage yari amaze gukura, mu Murenge wa Nyange ategereje ko imodoka iza kubitwara.

Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve yagize ati: "Imirima yacu twari twarahinzemo ibirayi n’ibishyimbo yarengewe n’amazi, ibiraro bimwe na bimwe twakoreshaga duhahirana byarengewe ibindi birariduka kubera ubukana bw’amazi yabisandariyemo, aturutse mu mwuzi unyuramo amazi ava mu birunga”.

Ati “Ni imvura yaguye iturutse mu birunga imanuka kugeza n’ino aha, ayo mazi afite ubukana bukomeye. Yaduteje isuri ku buryo hari n’abatari bubone aho barara kuko yinjiye no mu nzu zabo, hakaba hari n’aho amatungo yaburiwe irengero andi arapfa. Muri macye ubuzima bwacu nk’abaturage bwahungabanye cyane".

Mu Murenge wa Cyuve kandi amazi y’imvura yari yafunze umuhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika bihagarika ubuhahirane, ndetse no mu Murenge wa Muko, umuhanda wa kaburimbo Musanze-Nyakinama na wo yari yawufunze mu gihe cy’isaha imwe, ariko wongeye kuba nyabagendwa.

Undi muturage witwa Bizimana, yavuganye na Kigali Today ari mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, ahegereye umugezi wa Rwebeya, yavuze ko amazi yari afite umuvuduko udasanzwe.

Yagize ati "Inkengero z’aho uwo mugezi unyura hasanzwe haratunganyijwe, hashyirwa ruhurura nini inyuramo amazi, yubatswe mu buryo bugezweho. Iyo ruhurura ifite metero zisaga icumi z’ubujyakuzimu na metero zisaga 10 z’ubugari. Ubu tuvugana amazi arimo gutembana umuvuduko mwinshi yayirengeye, asandarira mu ngo zimwe na zimwe zihegereye. Isuri iri kuri uru rwego ntabwo twayiherukaga, muri macye ntituzi icyo gukora, byatuyobeye, twabuze icyo dufata n’icyo tureka".

Hirya no hino Polisi ifatanyije n’izindi nzego zihutiye gukora ubutabazi, cyane cyane nko mu mihanda nyabagendwa kuko hari n’iyari yuzuyemo amazi, bikagorana kuyinyuramo.

Hari inzu zasenyutse
Hari inzu zasenyutse

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru y’ibiza, kugira ngo tumenye muri rusange ibyo iyo mvura yangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka