Musanze: Impanuka zaragabanutse mu buryo bugaragara
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Musanze buratangaza ko impanuka zagabanutse mu buryo bugaragara nyuma y’ingamba zafashwe mu guhangana nazo.
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije gukumira impanuka zo mu muhanda cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 08/10/2014, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Spt. Habintwali Vincent yavuze ko mu mezi icyenda ashize mu Karere ka Musanze habaye impanuka 53, abantu 36 bazigwamo naho 39 barakomereka.
Muri iki kiganiro cyahawe abamotari n’abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Musanze, Spt. Habintwali yavuze ko impanuka zagabanutse ariko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo zikumirwe burundu.

Muhawenimana Abdulkarimu ukora akazi k’ubumotari yabwiye bagenzi be ko umubare w’abantu batakaje ubuzima kubera impanuka mu mezi icyenda ashize ari munini, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kuzikumira ahwitura mugenzi we mu gihe agize imyitwarire iganisha ku gukora impanuka.
Ati “Uruhare twagombye kugira, buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, wabona mugenzi wawe w’umumotari mu ikosa ukamubwira uti urimo urirukanka cyangwa urakora ibinyuranyije n’amategeko buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ni cyo cyakumira impanuka”.
Nk’uko byakunze kugarukwaho, impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije, ibinyabiziga bitameze neza, abashoferi batwara basinze cyangwa bananiwe, abagenzi bagenda nabi mu muhanda n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride na we ashimangira ko umutekano wo mu muhanda ureba abantu bose atari uwa polisi gusa.
Ati “Twese nitwumva ko umutekano wo mu muhanda utureba nizera ko impanuka zizakomeza kugabanuka”.
N’ubwo abanyonzi bakomorewe gutwara abantu n’ibintu mu mujyi rwagati basabwe kwitwararika bagenda neza kandi batwara ibyo bashoboye bitabateza impanuka.
Ubuyobozi bwa polisi butangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza mu kwa cyenda mu Ntara y’Amajyaruguru habaye impanuka 200 zahitanye abantu 82, abasaga gato 200 barakomereka.
Nshimiyimana Léonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomereze aho ngaho ubuzima bwa buri munyarwanda bufite agaciro gakomeye
iyo hari ubufatanye ntakitagerwaho. ubufatanye bwa polis kiwe n’abaturage n’izindi nzego za leta bugomba gushinga imizi