Musanze: Imiryango y’abana bafite ubumuga bukomatanyije igiye kunganirwa mu biyifasha kubitaho
Imiryango 48 yo mu Karere ka Musanze ifite abana bafite ubumuga bukomatanyije, igiye kujya yunganirwa mu bikorwa bituma imibereho y’abo bana igendera ku muvuduko uri ku rwego rumwe n’urwo abandi bariho.
Sindiheba Théogène, ni umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze, ugaruka ku nzitizi bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije bagihura nazo, biturutse ku magambo ashaririye kandi atesha agaciro abo bana, bakunze kubwirwa na bamwe mu bo mu miryango, inshuti cyangwa abaturanyi.
Yagize ati: “Hari abakoresha imvugo mbi n’amagambo ambabaza umutima kuri uwo mwana wanjye, bagerageza kunyumvisha buryo ki ubumuga afite yabutewe n’ibyo mu miryango y’iwacu cyangwa ku mugore wanjye, ko adateze kuzakura ngo avemo umuntu wakwigirira umumaro, ko ntakagombye kuba nirushya mwitaho”.
Mukamana Assoumpta na we, ni umubyeyi w’umwana w’imyaka umunani, wavutse afite ubumuga bukomatanyije.
Yagize ati: “Hari ababona uburyo mba mwitaho muheka, muterura, mugaburira cyangwa muhanagura mu gihe yiyanduje dore ko nta kintu na kimwe abasha kwikorera we ubwe, ntibatinye no kumbwira ko yakabaye yarapfuye ntakomeze kungora. Hari n’abambwira ko iyo aza kuba ari uwabo, baba baramwinigiye akabavira mu nzira. Urumva amagambo nk’ayongayo ababaje gutyo, iyo uyabwiwe aragushengura akagukomeretsa ku mutima”.
Benshi mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije, ntibiba biboroheye kugira indi mirimo bakora, bitewe n’uko igihe kinini bagikoresha bita kuri abo bana; icyakora ngo hari abakirangwa n’imyumvire ivutsa bamwe muri abo bana uburenganzira ku burezi, ubuvuzi, kubafata nabi babakingirana mu nzu, kubaha akato n’ibindi.
Mu rwego rwo gufasha imiryango gutandukana n’ibikibangamiye imibereho myiza y’abo bana, imiryango 48 yo mu Mirenge irimo uwa Muhoza, Cyuve, Busogo na Musanze, igiye kumara imyaka itatu yunganirwa mu bikorwa bizafasha abana bayikomokamo bafite ubumuga bukomatanyije, hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza no kurengera uburenganzira bwabo.
Ku ikubitiro ababyeyi bayibarizwamo babanje guhurizwa hamwe mu biganiro byamaze iminsi itatu, bisozwa kuwa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, bikaba byari bikubiyemo ubuhamya bugamije gukomezanya hagati yabo; cyane ko abenshi usanga bafite ibikomere byabateraga kumva bihebye no kutakira abana babo.
Bideri Birinda Sylver, umukozi w’umuryango Hope and Homes for Children agira ati: “Abo mu miryango y’abo bana twifuje kubahuriza hamwe, hagamijwe ko basangira ubuhamya bw’ibyababayeho, tugamije ko buri wese yamenya uko undi abayeho mu buzima bwo kwita kuri uwo mwana, n’uko abyitwaramo mu gihe hari amagambo adasanzwe abwiwe kuri we. Ibyo bimufasha kumva akomeye no kwiyumva nk’umuntu utari wenyine; bigatuma yumva akomeye, anyuzwe kandi arushijeho kumva akunze umwana we”.
Yungamo agira ati “Aho niho natwe tuza twunganira wa muryango yaba mu kuvuza umwana, cyangwa tugafasha umuryango we kuzamura ubukungu tugendeye ku byo tubona umuryango ukeneye akaba aribyo tubunganira cyane ko buri wese afite ikibazo gitandukanye n’icya mugenzi we”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobard, akangurira ababyeyi b’abana bafite ubumuga kubyaza umusaruro iyi gahunda, kuko bizafasha abo bana kubaho batekanye.
Ati: “Tugenda tugira ibibazo by’abagifata abana bafite ubumuga bukomatanyije nk’aho atari abantu nk’abandi kugera n’aho mu bashakanye hari uhitamo guta urugo kubera babyaye umwana umeze uko nguko. Hari kandi n’abakibakingirana mu nzu ntibabavuze, ntibanabagaburire uko bikwiye, bikabakomeretsa mu marangamutima yabo no mu buryo bugaragarira amaso. Abana nk’aba ni ngombwa kubagaragariza urukundo rungana n’urwo n’abandi bana bagaragarizwa, kubafasha kugana ishuri n’izindi serivisi z’ibanze bakenera mu buzima bwabo”.
Uko ubushobozi buzagenda buboneka ni nako iyi miryango uko ari 48 iziyongeraho n’indi, cyane ko no mu isesengura ryakoze na Hope and Homes for Children ryagaragaje ko abana bafite ubumuga bukomatanyije bakiri benshi kandi bakeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko ndetse buhoraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|