Musanze: Imiryango ifite ikibazo cy’itaka ryo kubakisha yatangiye kurigezwaho

Abikorera bo mu Karere ka Musanze, bafatanyije n’ubuyobozi bwako, batangiye gutunda itaka ryo kubakisha inzu z’abatishoboye, bo mu Mirenge ibarizwa muri gace k’amakoro.

Imodoka nini ni zo zirimo kwifashishwa mu gupakira itaka rijyanwa mu gace k'amakoro
Imodoka nini ni zo zirimo kwifashishwa mu gupakira itaka rijyanwa mu gace k’amakoro

Abo baturage bari baraheze mu nzu zimeze nka nyakatsi n’iz’ibirangarizwa, kuko batari barigeze babona itaka hafi.

Ku kirombe kinini gicukurwamo itaka ryubakishwa inzu, giherereye mu Murenge wa Rwaza, niho ibimashini bya rutura mu gucukura no gupakira, amakamyo manini na za fuso, guhera ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, zatangiye gutwara itaka, zigakora urugendo rw’ibilometero bisaga 50, arijyanye mu Murenge wa Musanze, umwe mu yibarizwa muri zone y’amakoro munsi y’Ibirunga.

Abahatuye batishoboye, gusezerera gutura mu nzu za nyakatsi n’iz’birangarizwa, kuri bo byari nk’umugani, bitewe n’uko itaka ryo muri kano gace, uretse ubuhinzi ridashobora kubakishwa.

Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Nyabigoma, agira ati “Abenshi inaha twabaga mu nzu zigizwe n’imyenge, izindi twarasobetsomo ibitusi n’ibyakatsi twararuzaga mu bisambu, mbese tumeze nk’abari ku gasi. None aba bagiraneza batuzaniye itaka tuzubakisha, nta n’ikiguzi badusabye. Ubusanzwe hano imodoka imwe ihageza itaka ku mafaranga ibihumbi 80. Kari akayabo! Turishimye ko ibi birangarizwa tugiye kubihoma, tugatura ahasobanutse”.

Imodoka 70 z'abikorera ni zo zirimo gutunda iryo taka
Imodoka 70 z’abikorera ni zo zirimo gutunda iryo taka

Abikorera batekereje iki gikorwa, nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abadafite inzu zo guturamo, gikomeje kubera ubuyobozi umuzigo.

Habiyambere Jean, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze, agira ati “Natwe iki kibazo kiraduhangayikishije. Muri twe harimo abafite amakamyo, bigomwe imibyizi bagombaga kujya gukorera uyu munsi, abadafite ayo makamyo bo biyemeza kwegeranya mazutu twayasutsemo, kugira ngo abone uko agezayo ririya taka. Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu wacu twunganira Leta yacu muri gahunda yo gutuza abaturage ahatekanye”.

Mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, habarurwa inzu zisaga 3000, harimo izimba kubakwa no gusanwa z’abatishoboye, zone y’amakoro igizwe n’imirenge irindwi, yihariye inzu zisaga 1300.

Hari abubakaga amikoro agashira inzu zituzuye zikangirika
Hari abubakaga amikoro agashira inzu zituzuye zikangirika

Ni igikorwa Ramuli Janvier, Umuyobozi w’aka Karere, abona ari inyunganizi ikomeye, ati: “Zone y’amakoro ni hamwe mu hantu imyubakire yaho igorana cyane, biturutse ku kuba nta taka ryubakishwa ribayo. Ni nayo mpamvu nyamukuru ikomeje gutuma hakigaragara abagituye mu nzu zubakishijwe ibishagari n’izindi zirangaye. Kuba abikorera bakoze ibi rero, ni inkunga ikomeye ije kudutera ingabo mu bitugu”.

Amakamyo 70, ni yo yifashishijwe mu gutunda itaka, byitezwe ko rizubakishwa inzu 150 zo mu Murenge wa Musanze.

Mu ngengo y’imari ya 2022-2023, Akarere ka Musanze kateganyije miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kubakira imiryango itishoboye; ariko ayo mafaranga ngo ni nk’agatonyanga mu nyanja, ugeranyije n’akenewe muri gahunda yo kubakira abatishoboye.

Habiyambere Jean, Perezida wa PSF muri Musanze ari kumwe na Muhawenima Claudine wishimiye iyo nkunga
Habiyambere Jean, Perezida wa PSF muri Musanze ari kumwe na Muhawenima Claudine wishimiye iyo nkunga
Ubutaka bwo muri zone y'aamakoro kubwubakisha ntibikunda, abahatuye bibasaba kubukura
Ubutaka bwo muri zone y’aamakoro kubwubakisha ntibikunda, abahatuye bibasaba kubukura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka