Musanze: Imiryango 65 yasenyewe n’imvura yashyikirijwe amabati

Imiryango 65 yo mu Murenge wa Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe amabati yo gusakara inzu zabo nyuma y’uko urubura rwangije amabati y’izo nzu mu mvura yaguye ku itariki 25 Werurwe 2023.

Bishimiye amabati bahawe nyuma y'umwaka bari bamaze basenyewe n'imvura
Bishimiye amabati bahawe nyuma y’umwaka bari bamaze basenyewe n’imvura

Nyuma y’uko urwo rubura rwangije amabati y’inzu zabo, abo baturage bakomeje kubaho bahangayitse, bamwe bagera aho bajya gucumbikirwa n’abaturanyi mu gihe imvura iguye mu ijoro, bagasubira mu ngo zabo imvura ihise.

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today tariki 14 Gashyantare 2024 ubwo bashyikirizwaga ayo mabati, igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Umurenge wa Kinigi, bavuze ko baruhutse imihangayiko bari baratewe no gusenyerwa n’imvura.

Semariro Célèstin ati “Nabagaho nyagirwa ku buryo byageraga mu ijoro njye umugore wanjye n’urubyaro rwacu uko turi barindwi, tukajya gushaka aho ducumbika, inzu yari yarangijwe n’urubura amabati yose aratoboka, ariko ubu mpagaze neza rwose, ahubwo ni uko ntazi gusakara narara nyashyize ku nzu”.

Imvura yangije ibikorwa remezo bitandukanye
Imvura yangije ibikorwa remezo bitandukanye

Mukafeza Petronille we yagize ati “Mu mutima ndanezerewe kubera ko mbonye isakaro, imvura yaraguye urubura rutobora amabati y’inzu, dutabaza abayobozi baradusura batubwira ko twihangana bagiye gukemura icyo kibazo, none Imana ishimwe kuba baradukoreye ubuvugizi tukaba tubonye isakaro”.

Arongera ati “Imvura yagwaga ikanyagira, aho nikinze ikahansanga nkimukira ahandi na ho ngasanga ari ibibazo. Nari ndi mu nzu y’amabati 20 yose yari yaratobaguritse, ariko ubu ndanezerewe ngiye gusakara inzu yanjye”.

Nemeyabahize Etienne we ati “Ndishimye pe! Nabagaho imvura iri kunyagira none bampaye amabati 25 ngiye gusakara, nanyagirwaga njye n’umuryango tukarara duhagaze mu gahande kamwe, none ubuyobozi buratugobotse ndishimye ku buryo burenze urugero”.

Ni inkunga yatanzwe na Leta binyuze muri SACOLA, Ishyirahamwe rishinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’ibidukikije muri rusange, no kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga by’umwihariko abatuye Umurenge wa Nyange n’uwa Kinigi, kugira ngo babashe gusobanukirwa neza ibyiza nyaburanga bibarizwa muri iyo Pariki.

Nsengiyumva Pierre Célèstin uhagarariye SACOLA, yavuze ko ayo mabati 1500 batanze ku miryango 65 yasenyewe n’ibiza, biri mu ntego yabo yo gukura abaturage mu bibazo bibugarije babafasha gutera imbere mu mibereho myiza.

Aho SACOLA ikura ubushobozi, ni mu bikorwa bimwe na bimwe birimo Hotel yubatse mu Kinigi yitwa Wilderness Sabyinyo, aho amafaranga yinjiza abunganira mu gukomeza gufasha abaturage.

Iryo shyirahamwe rikomeje ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira abatishoboye, kuboroza amatungo maremare n’amagufi, kubaka amashuri n’amavuriro mato, kubagezaho amazi, imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Ati “Mu minsi iri imbere turateganya gushyikiriza imiryango 20 itishoboye inzu twayubakiye, ni muri urwo rwego aba twahaye amabati ari ba bandi baba bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ariko bakabura isakaro”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burishimira icyo gikorwa cy’umuterankunga SACOLA, mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bukavuga ko Akarere kihaye imihigo ijyanye no gufasha abaturage bagize ibibazo by’ibiza, babubakira inzu nshya nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald abivuga.

Yagize ati “Mu muhigo w’Akarere dufite imiryango 50 turi kubakira itari ifite inzu na mba, tukagira n’imiryango 74 yari ifite inzu zitameze neza. Muri uyu mwaka inzu 120 ni zo tuzubaka nk’Akarere, hakiyongeraho izubakwa n’abafatanyabikorwa bacu. Murabona nk’iyi miryango iri gufashwa na SACOLA kubakirwa itandukanye n’inzu tuzubaka nk’Akarere”.

Si inzu gusa zangiritse, ahubwo iyo mvura yangije n'imirima yabo
Si inzu gusa zangiritse, ahubwo iyo mvura yangije n’imirima yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka