Musanze: Imiryango 26 iri mu mirire mibi yahawe inka

Imiryango 26 yo mu Mirenge ya Shingiro, Gataraga na Busogo yo mu Karere ka Musanze, yahawe inka zo gufasha abayigize kuvana abana mu mirire mibi, hanatangizwa gahunda y’igikoni cy’itorero.

Guverineri Nyirarugero yasabye abahawe inka kuzifata neza
Guverineri Nyirarugero yasabye abahawe inka kuzifata neza

Ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi batangaje ko izi nka bahawe, zigiye kubafasha kuvana abana babo muri icyo kibazo, ndetse zikanabafasha kubona ifumbire bagahinga bakeza bakihaza mu biribwa.

Niyibizi Patrick ni umwe mu bahawe inka, avuga ko iye azayifata neza ikamuha amata ndetse n’ifumbire.

Ati “Turashima ubuyobozi bwadutekereje bukatugabira izi nka, bizadufasha nk’imiryango binadufashirize abana bacu bakure neza”.

Umushumba mukuru w’itorero ADEPER mu Rwanda, Pasiteri Isae Ndayizeye, avuga ko ibi bikorwa babyitezeho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Gutanga inka no gutangiza igikoni cy’itorero, byose biraduha ibisubizo byo kurwanya imirire mibi kandi ni yo ntego yacu yo gufasha ababyeyi bafite ikibazo cy’abana babo kubona uburyo bwo kugikemura babaha amata ndetse bakabasha no guhurira muri icyo gikoni cy’itorero, bakiga gutegura ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri”.

Pasiteri Isae Ndayizeye ashyikiriza inka umuturage
Pasiteri Isae Ndayizeye ashyikiriza inka umuturage

Pasiteri Ndayizeye avuga ko ari gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, nabo bakaba barimo bashyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bubasaba.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Nyirarugero Dancile, ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa ariko asaba n’abagenerwabikorwa kwita kuri izo nka, kugira ngo zibahe umukamo ndetse zinabafashe kubona umusasruro mwinshi, bakesha ifumbire bazaba bahawe n’izo nka.

Ati “Abaturage bahawe izi nka turabasaba ko bazifata neza, ku buryo zizabaha umukamo ushimishije.”

Iki gikorwa cyakozwe n’Itorero ADEPR mu Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, inka zatanzwe ngo zifite agaciro ka Miliyoni zisaga 15Frw.

Imiryango 26 yahawe inka
Imiryango 26 yahawe inka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka