Musanze: Imiryango 115 yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangije igikorwa cyo kubaka inzu 115 zangijwe n’ibiza, mu nzu 200 zigomba kubakirwa abaturage batishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Musanze.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025, aho ku rwego rw’Akarere ka Musanze wabereye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, umuganda wibanze ku bikorwa byo gutunda amabuye no gucukura imisingi mu bibanza bizubakwamo izo nzu 115 z’abatishoboye, basenyewe n’ibiza ndetse n’indi miryango itishoboye itagira aho iba.
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa na MINEMA ku nkunga na Banki y’Isi, ukazakorwa mu byiciro bitandukanye, aho ingengo y’imari yo kubaka izo nzu ingana na Miliyoni 836FRW, nk’uko Umukozi wa MINEMA, Virgile Mugisha akaba n’Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wo kubakira inzu abasenyewe n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati ‟Ingengo y’imari yo kubaka izi nzu 115 ni Miliyoni 836FRW, ariko ingengo ny’imari muri rusange yo kubaka inzu zose zangijwe n’ibiza mu gihugu ni Miliyoni 17 z’Amayero ndetse na Miliyoni 9 z’Amadolari, hakazubakwa inzu zirenga 4000 mu gihugu hose”.
Mugisha avuga ko icyiciro cya mbere cyo kubaka izo nzu kizarangira ku itariki 30 Mata 2025, inzu zo mu cyiciro cya kabiri zikazaba zuzuye muri Kamena mu gihe izizubakwa mu bindi byiciro zizaba zuzuye mu kwezi k’Ukuboza 2025.
Icyo gikorwa cyo kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, cyashimishije bamwe mu baturage babagaho mu buzima butaboroheye.

Uwitonze Fororida ati ‟Ubuzima bwanjye bwari bumeze nabi, nabanaga n’umwana wanjye mu kazu gato, nta gikoni n’ubwiherero twagiraga. Ubuzima bwari bumeze nabi kumenya ko bukeye narebaga hejuru mu mabati yatobotse, ni nko kurara hanze none Leta uradutabaye”.
Undi ati ‟Imibereho yari imeze nabi, imvura yagwaga tukanyagirwa ntitubone aho kurambika umusaya, ariko iki gikorwa batangije cyo kutwubakira kiratunejeje, turishimye cyane, inzu yanjye yangijwe n’ibiza amabati yarapfumaguritse, twari dusa n’abarara hanze ariko ubu bigiye gukemuka”.
Mu bagiye kubakirwa batishoboye, barimo imiryango 115 yasenyewe n’ibiza hakaba n’indi miryango yabagaho nabi, nyuma yo gufata nabi inzu yari yarubakiwe zigasenyuka kubera uburangare.
Ni ho Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, imboni y’Akarere ka Musanze wifatanyije n’abaturage muri uwo muganda, ahera anenga bamwe mu baturage bagiye bafata nabi inzu bubakiwe, nyuma yo kwikuraho inshingano zo kuzisigasira nk’izabo, bakazifata nk’aho ari iza Leta, ibyo bizigiraho ingaruka zo gusenyuka ndetse hakaba hagaragaye n’abagiye bazisenyera.
Minisitiri Marizamunda yibukije abo baturage ko inzu bubakirwa bagomba kumva ko ari izabo, abasaba kuzisigasira.
Ati ‟Inzu tugiye kububakira twizere ko mutazongera kuzangiza nk’uko bamwe muri mwe bagiye babikora, ibyo ni nko gutema ishami ry’igiti wicayeho. Turashaka ibintu birambye kandi tukumva ko ari ibyacu, ntabwo ari ibyo bagutije ni ibyawe kandi tuba tugira ngo Abanyarwanda bose aho bari tugendane mu rugendo rw’iterambere”.

Arongera ati ‟Nta Banyarwanda baremewe gusigara inyuma, nta n’Abanyarwanda baremewe gusiga abandi. Ni yo mpamvu iterambere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twagiriye icyizere tukamutora, yifuza ko igihugu cyacu kigerwaho ni iterambere rigera kuri bose”.
Izo nzu zizaba zubatse mu buryo butari umudugudu, aho bazubakirwa n’ibikoni mu kwirinda ko bazicanamo zikangirika, ndetse bukazubakirwa n’ubwiherero mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura.




Ohereza igitekerezo
|