Musanze: Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko igeze kuri 51,2%

Inzego zikurikiranira hafi imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, ziratangaza ko igeze ku kigero cya 51,2% ishyirwa mu bikorwa.

Iki kigo kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kirimo kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; kikazasimbura icyari gisanzweho, cyakiraga urubyiruko, ariko bigaragara ko cyari gito cyane kandi kitakijyanye n’igihe.

Imirimo yo kubaka Ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere ka Musanze igeze kuri 51,2%
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze igeze kuri 51,2%

Ni ikigo kizaba kigizwe n’inyubako zigabanyijemo ibice birindwi. Birimo inyubako igeretse rimwe, izaba igizwe n’ibiro byo gukoreramo, salle zigenewe kwakira amahugurwa na resitora.

Ikindi gice kigizwe n’inyubako zizajya zifasha urubyiruko rukeneye serivisi z’ikoranabuhanga(computer Lab), ikigenewe gufasha urubyiruko mu guhanga udushya(Fabrication Lab), ahagenewe kwihugurira mu bijyanye no kwihangira imirimo n’ubuzima bw’imyororokere, hakaba n’igice kigenewe ibibuga bizajya bikinirwamo imikino nka Basketball, Volleyball, Tennis, Handball ndetse n’indi myidagaduro itandukanye.

Urubyiruko rushimangira ko ikigo kiri kuri uru rwego, bari bagisonzeye cyane, kuko kenshi bamwe birirwaga bandagaye ku mihanda, batagira icyo bahugiraho nk’uko Kayitesi Donatha yabibwiye Kigali Today.

Abahakirirwa bakoraga mu buryo butisanzuye
Abahakirirwa bakoraga mu buryo butisanzuye

Ati: “Benshi muri twe twarangizaga amasomo, muri cya gihe tutarabona akazi cyangwa ibindi dukora ugasanga tudafite ahisanzuye twisanga nk’urubyiruko. Byatumaga duheranwa n’ubushomeri, aho bamwe bananirwaga no kubwihanganira, bakayoboka ubujura bwo kwambura abantu ibyabo no gutobora amazu y’abandi, kuzerera cyangwa kwishora mu zindi ngeso mbi. Iki kigo barimo kutwubakira, biragaragara ko cyujuje ibintu byose bisabwa dukeneye byatworohereza nk’ urubyiruko, tukabasha kwihangira imirimo, no kubona andi makuru yadufasha kugira ibindi dukora. Twiteguye kukigana turi benshi, tukakibyaza umusaruro”.

Ngo bamwe bari bafite ibitekerezo by’imishinga bifuzaga gukora, ariko ikaba yari yaraheze mu mpapuro no mu bitekerezo, bitewe n’uko nta mahirwe bari bakagize yo kubyihuguramo.

Uwizeyimana Clementine, agira ati: “Ikigo gifasha urubyiruko muri izo serivisi gisanzwe cyari gitoya cyane kandi hatakijyanye n’igihe. Byatumaga benshi bagira n’ubute bwo kujyayo n’ababigerageje bakajyayo baseta ibirenge. Izi nyubako nshya barimo kuzamura ahangaha, urubyiruko twiteguye kuzigana turi benshi, baba abakora imishinga irebana n’imyuga, ikoranabuhanga n’imyidagaduro kuko tuzaba twisanzuye. Turashimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, utuzaniye iri terambere, rigiye gukura urubyiruko rwinshi mu bwigunge”.

Iki ni kimwe mu bibuga urubyiruko ruzajya rukiniraho imikino inyuranye
Iki ni kimwe mu bibuga urubyiruko ruzajya rukiniraho imikino inyuranye

Mu bandi biteze amakiriro kuri iki kigo, barimo n’abahabonye akazi mu mirimo yo kucyubaka, dore ko mu bagera kuri 400 bahakora, ukorera amafaranga macye, ahembwa 2,500 y’u Rwanda ku munsi. Benshi ngo buri uko bahembwe, bagura amatungo, abandi bagashishikarira kuyazigama ngo azagwire, ubwo ako kazi kazaba karangiye, bazayabyazemo indi mishinga ibyara inyungu.

Iki Kigo cy’Urubyiruko cya Musanze, cyubatswe muri gahunda y’umushinga mugari wo kubaka ibikorwa remezo, bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu, hagendewe ku gishushanyo mbonera kivuguruye cy’Umujyi wa Musanze, uri mu mijyi yunganira Kigali.

Eng. Muvunyi Evode ni Umukozi w’Akarere ka Musanze, mu Ishami Rishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Imiturire; akaba anashinzwe by’umwihariko uyu mushinga wo kubaka no kuvugurura iki Kigo cy’Urubyiruko.

Ubwo iki kigo kizaba cyuzuye, urubyiruko rwiteguye kuzakigana ari rwinshi rukibyaze umusaruro
Ubwo iki kigo kizaba cyuzuye, urubyiruko rwiteguye kuzakigana ari rwinshi rukibyaze umusaruro

Agira ati: “Akarere ka Musanze, nk’ahantu bimenyerewe ko ubukerarugendo bukurura abantu benshi bahagenderera, barimo n’abahamara igihe kinini, wasangaga babangamirwa no kutagira ahisanzuye bidagadurira. Binajyanye n’urubyiruko rwacu ruhasanzwe na rwo rutabonaga ahisanzuye rushakira ubumenyi butuma babasha kwihangira imirimo no guhanga udushya. Iki Kigo tukibona nk’igisubizo ku iterambere ry’ibyo byiciro byombi”.

Ibi binashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, waboneyeho gusaba urubyiruko, baba abahawe akazi ko kucyubaka, n’abazakigana ubwo kizaba cyatangiye gukora, kukibyaza umusaruro, dore ko na serivisi zaho, zizajya zihatangirwa ku buntu.

Ikigo cy’Urubyiruko gisanzweho, cyakoreraga mu nyubako ntoya zitakijyanye n’igihe ugereranyije n’umuvuduko uhari mu guteza imbere ibikorwa remezo bifasha urubyiruko kwiyubaka.

Inyubako z'Ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere ka Musanze ntizari zikijyanye n'igihe kandi zari ntoya
Inyubako z’Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze ntizari zikijyanye n’igihe kandi zari ntoya

Inyubako gikoreramo ubu, zegeranye n’ahari kubakwa iki kindi gishya. Urubyiruko rwahakeneraga serivisi yaba iz’ikoranabuhanga n’izindi zinyuranye zihatangirwa, wasangaga bacyirirwa mu byumba bitoya cyane, biteretsemo imashini n’ibindi bikoresho mu buryo bwegeranye, bakicara bacucitse, ndetse bamwe byabasabaga gutonda imirongo bategereje ko abahageze mbere babanza kwakirwa, ugasanga bifata umwanya munini.

Imirimo yo kubaka iki kigo, igeze ku kigero cya 51,2%. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2023, kizaba cyuzuye kinatanga serivisi ku rubyiruko, aho kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abagera ku 100 ku munsi. Kiri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo Enabel cy’Ababiligi Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda cyane kubera inkuru nziza mungezaho

Bizimana jmv yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka