Musanze: Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze iragana ku musozo

Imirimo yo kubaka Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni zikabakaba 500Frw, irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 98%.

Imirimo yo kubaka Ikigo cy'urubyiruko cya Musanze igeze kuri 98%
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze igeze kuri 98%

Iki kigo cyubatswe mu mujyi wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; kigizwe n’inyubako zigabanyijemo ibice birindwi. Birimo igeretse rimwe igizwe n’ibiro, salle zigenewe kwakira amahugurwa na resitora.

Ikindi gice kigizwe n’inyubako zizajya zitangirwamo serivisi z’ikoranabuhanga(computer Lab), ahifashishwa mu guhanga udushya (Fabrication Lab), aho kwihugurira ibijyanye no kwihangira imirimo, ubuzima bw’imyororokere; hakaba n’igice kigenewe ibibuga byo gukiniramo imikino nka Basketball, Volleyball, Tennis, Handball n’indi myidagaduro.

Urubyiruko ruvuga ko ikigo nk’iki, bari bagikeneye. Mukashyaka Solange agira ati “Nta hantu twidagadurira twagiraga. Hari nk’abafite impano cyangwa umwuga biyumvamo ntibabashe kubona ahaboroheye babikorera, byagera ku ikoranabuhanga bwo ntitubone amikoro yo kuryihuguramo kuko aho biri bisaba amafaranga. Kuba iki kigo gifite izo serivisi, bizakura benshi bwigunge”.

Ababyeyi na bo bishimira ko abana babo batazongera kwirirwa bandagaye ku mihanda biturutse ku kuba bazajya bahahurira bagasabana bakamenyana, ukababera n’umwanya mwiza wo guhanahana ubumenyi.

Abahabonye akazi na bo ngo babashije kwikenura, binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi bagiye bigurira mu mafaranga bahembwa, kwiyishyurira mituweri kandi babasha kuzigama ku buryo n’iyo hari nk’ikibazo kivutse babasha kucyikemurira.

Imirimo irimo gukorwa ubu ni ijyanye n’isuku, kuhakwirakwiza ikoranabuhanga no gushyiramo ibikoresho, aho biteganyijwe ko kizatahwa ku mugaragaro muri Nzeri 2023.

Muri serivisi ziziyongera ku zakorerwaga mu kigo cyahozeho mbere, harimo ibibuga by’imikino, ibyumba byo kwigiramo ikoranabuhanga riteye imbere mu gukora ibintu bitadukanye birishingiyeho, ahamurikirwa ibihangano n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, ashishikariza urubyiruko kwitegura kugana serivisi zihatangirwa ari benshi.

Ati “Urubyiruko nirumenye ko aribo cyubakiwe, bitegure kukigana ari benshi. Bakibyaze umusaruro kandi bazabe intangarugero no kugaragaza mu bandi itandukaniro mu bijyanye n’ubumenyi bazajya abahavoma. Ibyo bahigiye n’andi mahirwe bazajya bahungukira bakwiye kumenya ko atari ibyo kwihererana, ahubwo ko icyiza ari ukubisakaza mu bandi”.

Yakomeje avuga ko gifite ubushobozi bwo kwakira abari hagati ya 300 na 400 ku munsi bakeneye serivisi zitandukanye, bakazaba abiganjemo abo mu Mirenge cyane cyane yo mu gice cy’umujyi harimo n’amashuri makuru na za Kaminuza bihabarizwa.

Iki Kigo cy’Urubyiruko cya Musanze, cyubatswe muri gahunda y’umushinga mugari wo gukwirakwiza ibikorwa remezo, bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu, hagendewe ku gishushanyombonera kivuguruye cy’Umujyi wa Musanze, uri mu mijyi yunganira Kigali.

Kiri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga-Enable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka