Musanze: Imibiri y’Abatutsi yari yarajugunywe ahahindutse urwibutso rwa Muhoza yatangiye gukurwamo

Kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, hatangijwe igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, yari yarajugunywe ahahindutse urwibutso rwa Muhoza mu Karere Musanze, kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu cyubahiro.

Inzego zitandukanye zirimo ngufatanya muri icyo gikorwa kugira ngo iyo mibiri izashyingurwe mu cyubahiro
Inzego zitandukanye zirimo ngufatanya muri icyo gikorwa kugira ngo iyo mibiri izashyingurwe mu cyubahiro

Iyo mibiri isaga 800, ni iy’Abatutsi bari baturutse mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, ubu ni mu Karere ka Gakenke, n’abari baturutse mu byahoze ari ama Komini ya Kigombe na Kinigi, bari bahungiye mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri mu gihe cya Jenoside bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, ko buhabarindira.

Si ko byagenze kuko tariki 15 Mata 1994, Interahamwe zabirayemo zibicisha za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zihabakura zijya kubajugunya mu byobo binini byari byaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje kubakwa uruzitiro hanaterwa umucaca, hahindurwa gutyo Urwibutso rwa Muhoza.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 28 bategereje ko ababo bashyingurwa mu cyubahiro, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barishimira iyo ntambwe itewe, yo kuba imibiri y’ababo yatangiye gukurwa mu byobo yajugunywemo.

Nyirasafari Sawiya ufite abe bari bahashyinguwe agira ati “Twahoranaga intimba y’ukuntu imibiri y’abacu ihora inyagirirwa muri iri taka n’ibyatsi. Yewe hari n’igihe byajyaga biyiridukiraho imibiri ikarengerwa n’amazi, hakaba iyo dukuyemo ngo itangirika, tukajya kuyibitsa ku biro by’Umurenge, kuko tutabaga dufite ahafatika tuyerekeza. Byaduteraga ipfunwe mu buryo bukomeye, cyane cyane nko mu gihe cyo kwibuka, aho umuntu yazaga akareba ukuntu abe ari nk’aho bandagaye ku gasozi, mu kigunda, ahatubakiye banyagirirwa; mbese byabaga ari agahinda ku muntu wese wageraga kuri uru rwibutso”.

Ati “Nyuma y’imyaka hafi 28, twibaza uko iyi mibiri y’abacu izavamo n’aho izerekezwa, none ubu tukaba dutangiye igikorwa cyo kuyikuramo, ndishimye cyane. Umutima wanjye uraruhutse, ubu ndumva noneho ntuje mu buryo utakwiyumvisha. Ndashimira ubuyobozi bwacu byagize iki gikorwa icyabo, tukaba twongeye gusubiza abacu agaciro bari barambuwe”.

Mukanoheli Josée, umwe mu bafite abo mu miryango ye bahajugunywe, na we agira ati: “Abavandimwe, ababyeyi n’inshuti zacu baduteraga intimba n’agahinda kenshi. Ariko ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, bubinyujije mu bw’Akarere ka Musanze, turabushimira iki gikorwa cyiza cyo gukura imibiri y’abacu ahangaha, kugira ngo ishyingurwe ahantu heza. Barakoze cyane kubyitaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, na we ahamya ko n’ubuyobozi bwaterwaga ipfunwe n’uburyo iyo mibiri yari ishyinguwemo.

Agira ati “Kuba iyi mibiri yari itaragashyingurwa mu cyubahiro, ryari ideni ryahoraga ridukomanga umutima. Natwe byaduteraga ipfunwe kuba umujyi nk’uyu wa Musanze uteye imbere ku rwego rukomeye, ariko ukagira urwibutso rudahesha agaciro abarushyinguwemo”.

Imibiri isaga 800 ni yo yajugunywe mu byobo byari inyuma ya Cour d'Appel aho biciwe
Imibiri isaga 800 ni yo yajugunywe mu byobo byari inyuma ya Cour d’Appel aho biciwe

Ati “Kuba dutangije iki gikorwa cyo gukura imibiri aha hantu, turumva natwe turuhutse kuko hari hashize imyaka myinshi abarokotse Jenoside babidusaba, kandi koko iyo umuturage amaze igihe agusaba kumukemurira ikibazo ntubashe kugisubiriza igihe, uba umurimo ideni. Gushakisha iyi mibiri ni urugendo dutangiye twiteze ko ruruhura imitima y’abafite ababo, bari barashyinguwe ahangaha mu buryo butabahesha icyubahiro”.

Akomeza kwihanganisha imiryango ifite abayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho kubizeza ko ubuyobozi butazahwema kubaba hafi muri gahunda zose zibateza imbere.

Inzego zitanduknye harimo izishinzwe umutekano nka Polisi, Ingabo n’ubuyobozi bwa Gereza ya Musanze, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nibo barimo gufatanya mu gikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

Nimara kuboneka izatunganywa, ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Musanze, ruheruka kubakwa ahahoze Cour d’Appel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka