Musanze: Imibereho ye yasubiye inyuma kubera isambu ye yarigise

Akimanizanye Belancile, umugore uri mu kigero cy’imyaka 55 utuye mu mudugudu wa Kibingo, akagali ka Musezero, umurenge wa Rwaza avuga ko kuva aho ubutaka bwe butangiriye kurigita mu ntangiriro za 2012, imibereho ye yasubiye inyuma, kuko ngo nta cyamusimburira ubutaka yatakaje.

Mu mpera z’umwaka wa 2011 ubutaka bungana na hegitari imwe bwo mu mudugudu wa Kibingo, burimo n’ubwa Akimanizanye bwatangiye kurigita. Ibi byatumye we kimwe n’indi miryango 15 bimurirwa mu isambu y’abaturanyi itaragize ikibazo, cyakora ngo kugeza ubu baracyafitanye ibibazo n’ababatuje.

Agira ati: “Uwantuje yarambwiye ngo arashaka guhinga isambu ye nimuguranire, kandi iyo sambu ariyo mpingamo. Nonese ubwo nabaho nte hamwe n’abana banjye?”

Ubutaka buri kurigita kuva mu mpera za 2011 i Rwaza.
Ubutaka buri kurigita kuva mu mpera za 2011 i Rwaza.

Ubuyobozi bwemeye gushumbusha abatanze ubutaka cyakora ngo kugeza ubu nta ngurane iraboneka. Ibi rero ngo bituma nta kindi gice yahabwa n’uwamutuje kugirango abashe kubaka neza igikoni ndetse n’umusarani.

Ati: “Mperutse kujya guca inshuro ngarutse barambwira ko abatware bavuze ngo umusarani uri mu nzu, ngo ntabwo bishoboka ko nawutinda. Ese ko ariyo sambu mbonye, nzajya njya gukubitanira n’umuvandimwe mu musarani we? Ubwo narawutinze ndavuga nti bizabe uko byakabaye”.

Nubwo Akimanizanye yabashije kumvikana n’uwamuguraniye, akamuha ahari inzu ye, ngo na n’ubu ntabwo barisobanura ku bijyanye n’umuhanda ugana kuri iyo sambu yatanze.

Akimanimpaye avuga ko akeneye ubufasha, kuko abana na virusi itera SIDA, bigatuma akunda kurwaragurika, bityo ngo adahawe ubufasha ubuzima bwe bushobora kurushaho kugenda nabi.
Ati: “Hatagizwe igikorwa, ubuzima bwanjye bushobora kurushaho kuba bubi kuko rwose ndashonje”.

Akimanizanye agaragaza uko inzu yubatse ingana.
Akimanizanye agaragaza uko inzu yubatse ingana.

Mu rwego rwo kwihanganisha abafite ubutaka burigita, bemewe amafaranga ibihumbi 300 igihe ubutaka bwabo bwakwangirika burundu, cyakora ntibarayahabwa kuko ngo ubutaka bwabo butangiritse ku buryo butabyazwa umusaruro.

Kuri iki kibazo, akarere ka Musanze kavuga ko kakoze iby’ibanze, kagasaba abaturanyi kubaha aho bubaka inzu, kagatanga n’amabati ngo bongere bubake.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngahorero tugize kugira ubutakabuke na bwo burigite? aha! nahi Mana.

yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka