Musanze: Imbogo yari mu rugo rw’umuturage yananiranye gusubira muri Pariki iraraswa

Imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagaragaye mu rugo rw’umuturage witwa Nyirandabaruta Athalie, yamaze kuraswa irapfa.

Iyi mbogo bagerageje kuyisubiza muri Pariki birananirana birangira irashwe
Iyi mbogo bagerageje kuyisubiza muri Pariki birananirana birangira irashwe

Mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, nibwo abo muri urwo rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, babyutse bagikingura umuryango batungurwa no gusanga imbogo mu mbuga yarwo, aho yanyuzagamo ikaharyama ubundi ikahazenguruka.

Ibi byateye abaturage bo muri ako gace ubwoba, bihutira gutabaza inzego zirimo n’izishinzwe umutekano ndetse n’izishinzwe kubungabunga inyamaswa zo muri Pariki, ngo zibagoboke itaragira uwo yica cyangwa ikomeretsa.

Ubwo izo nzego zahageraga zihutiye gusaba abaturage kuguma mu nzu zabo, mu kwirinda ko yabasagarira ari nako hashakishwa uburyo yasubizwa mu ishyamba rya Pariki yari yaturutsemo. Yaje gutangira kwiruka ku bantu, bigaragara ko kuyisubizayo bitagishoboka hafatwa umwanzuro wo kuyirasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yemereye Kigali Today iby’aya makuru agira ati "Yageze aho iva muri urwo rugo mu gihe inzego zibishinzwe zarimo zigerageza kureba uko ziyerekeza mu ishyamba, itangira kwirukanka ku bantu no mu ngo z’abaturage, biza kugaragara ko nta kindi kintu cyakorwa iraraswa".

Ati "Ku bw’amahirwe nta muntu yakomerekeje uretse ibirayi byari bihinze mu mirima yo muri ako gace, ndetse n’ibireti yari yamaze kwangiza ubwo yaturukaga mu ishyamba".

Hakunze kumvikana inyamaswa ziganjemo imbogo zo muri iyi Pariki, ziyiturukamo zikahuka mu baturage, hakaba ubwo zangije imyaka yabo na bo ubwabo zitabasize.

Ibi byatumye Leta ikaza ingamba zirimo no gushyiraho uruzitiro rutindishijwe amabuye, rutandukanya iyi Pariki n’igice cyifashishwa n’abaturage mu buhinzi no gutura. Gusa ahanini usanga hari izirusimbuka cyangwa zigahirika urutindo rw’amabuye zikarenga icyanya cyazo zikajya mu baturage.

Inzego zinyuranye zaba iz’ubuyobozi n’izishinzwe kubungabunga iyi Pariki, zakunze kugaragaza ko igisubizo kirambye cy’iki kibazo ari ukwagura iyi Pariki, kugira ngo ibone ubwagukiro n’ubuhumekero buhagije, ndetse kuri ubu umushinga wo kubarura abikorwa by’abaturage hagenwa ingurane z’ibyabo biri aho Pariki izagurirwa, waratangiye ukazatwara Miliyoni zisaga 200 z’Amadorari ya Amerika. Uzakorwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka