Musanze: Imodoka itwara abarwayi yakoze impanuka bane barakomereka
Imodoka igenewe gutwara abarwayi izwi nk’Imbangukiragutabara, yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, abantu bari bayirimo barakomereka na yo irangirika bikomeye.

Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu bane, yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, mu ma saa tanu z’ijoro.
Iyo mbangukiragutabara yari iturutse ku Kigo nderabuzima cya Karwasa, ijyanye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri umubyeyi uri ku nda, yageze hafi y’ahitwa kuri Sonrise, ihura n’ikamyo itwara inzoga ya BRALIRWA yarimo ikata, ishaka kwerekeza mu mujyi wa Musanze, irayigonga, abarimo uko ari bane barakomereka.

Abo barimo umushoferi wari uyitwaye, umuforomo, umubyeyi wari ugiye kubyara ndetse n’umurwaza we.
Amakuru aturuka muri Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko abo uko ari bane, bakomeretse byoroheje.

Impanuka ikimara kuba, bakaba bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo ubuzima bwabo bukurikiranwe.

Ohereza igitekerezo
|