Musanze: Imbangukiragutabara bahawe ibaruhuye ingendo ndende bahetse umurwayi

Abagana Ikigo nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Karere ka Musanze batangiye kwiruhutsa imvune iterwa n’urugendo rurerure bakoraga n’amaguru bahetse abarwayi cyangwa bajya kwivuza. Ibyo bakabikesha imbangukiragutabara nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, bamaze ukwezi kumwe bashyikirijwe.

Abagana ibigo nderabuzima bya Gashaki, Murandi na Rwaza bikorera muri zone imwe bazajya bayisaranganya
Abagana ibigo nderabuzima bya Gashaki, Murandi na Rwaza bikorera muri zone imwe bazajya bayisaranganya

Iyo mbangukiragutaba ije yiyongera ku yindi ishaje abaturage bafata nk’aho ntacyo ikibamariye kubera ko iminsi myinshi yabaga iri mu igaraje, igihe bayikeneye ntigire icyo ibamarira.

Uwitwa Nikuze Antoinette, umwe mu bagana icyo kigo nderabuzima yagize ati: “Imbangukiragutabara yari yarashaje, ihora mu igaraje, umurwayi yaremba cyangwa umubyeyi ugiye kubyara tugahitamo guheka mu ngobyi cyangwa tukamutwara tumurandase mu maboko, akagerayo byamwongereye ubukana bw’uburwayi kubera kuvunagurika”.

Ako gace ko mu cyaro, imihanda yaho yarangiritse ku buryo bukomeye, bigatuma nta modoka zitwara abagenzi zihaba cyangwa moto ngo byibuze bigeze abarwayi kwa muganga. Ngo n’igihe iyo mbangukiragutabara yabaga yashoboye gukora yageraga mu nzira igapfiramo, byaba ngombwa ko biyambaza indi bigatwara amasaha kubera urugendo rurerure.

Ibyo bikaba ari byo baruhutse nk’uko Nyirajyambere Xaverine yabishimangiye akagira ati “Ubu turi mu buryohe n’umunyenga dukesha iyi mbangukiragutabara nshya twahawe. Yaje tuyibabaye idukuriraho inzitizi zo gutinda kwivuza, kuko mu kanya nk’ako guhumbya igeza umurwayi kwa muganga akavurwa byihuse. Ubu turi gushima Imana na Perezida wa Repuburika Paul Kagame wadutekerejeho, akabona ko abanyagashaki bakeneye imbangukiragutabara”.

Imbangukiragutabara nshya yujuje ibisabwa byose
Imbangukiragutabara nshya yujuje ibisabwa byose

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yahamije ko abaturage bakenera serivisi z’ubuvuzi muri kariya gace bari bakeneye koroherezwa kuzigeraho byihuse, akaba ariyo mpamvu bagenewe imbangukiragutabara.

Yagize ati “Mu by’ukuri cyari ikibazo gikomeye kuba imbangukiragutabara bagiraga yari ishaje ihorana ibibazo. Mutekereze namwe aho imodoka ishobora gufata umurwayi imukuye ku kigo nderabuzima yamugeza mu nzira hagati ikagirira ibibazo mu mayira kandi mu by’ukuri arembye anakeneye ubuvuzi bwihuse. Ibyo nibyo byahoraga bibaho, rimwe na rimwe abarwayi bakatugeraho barushijeho kuremba”.

Arongera ati “Hari uburyo ibigo nderabuzima bisanzwe bifatanya mu micungire y’imbangukiragutabara binyuze mu mazone bikoreramo. Iyi mbangukiragutabara ni igisubizo ku bagana ikigo nderabuzima cya Gashaki, ariko na none ikaba igiye no kuruhura imvune z’abagana ikigo nderabuzima cya Murandi na Rwaza. Ibyo bigo nderabuzima byose, mu gihe bizajya bigira umurwayi, iriya mbangukiragutabara bazajya bayitabaza, bityo na ya masaha byadufataga tugiye gukurayo umurwayi nibura agabanuke”.

Dr Muhire avuga ko kujya ku kigo nderabuzima cya Gashaki gufatayo umurwayi bitafataga munzi y’amasaha ane y’urugendo. Ariko ubwo iyo mbangukiragutabara bayibonye icyo gihe byatwaraga kugira ngo agezwe ku bitaro kizagabanuka nibura kugeza ku isaha imwe.

Mu Karere ka Musanze habarirwa ibigo nderabuzima 16 byiyongeraho ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Byagabanyijwemo amazone asaranganya imbangukiragutabara 8 zibarizwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze. Dr Muhire Philibert avuga ko icyifuzo ari uko nibura buri kigo nderabuzima cyagira imbangukiragutabara yacyo yihariye, ariko agatanga ikizere cy’uko uko ubushobozi buboneka ari nako zizagenda ziyongera.

Iyo bari basanganywe yari yarashaje ku buryo no kugeza umurwayi kwa muganga byabaga ihurizo rikomeye
Iyo bari basanganywe yari yarashaje ku buryo no kugeza umurwayi kwa muganga byabaga ihurizo rikomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka