Musanze Ikirombe cyahitanye umwe batanu barakomereka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/10/2013, umugabo witwa Elie Renzaho w’imyaka 54 yagwiriwe n’ikirombe kiramuhitana, naho bagenzi be batanu bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Aba bantu bagwiriwe n’ikombe bari gucukura amabuye bita garaviye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, akagali ka Bikara, umudugudu wa Karambi, nk’unko byemezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Nkotsi Alexis Munyamahoro.
Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, ngo aba bantu bose uko ari batandatu bahise bazanwa muri ibi bitaro ariko umwe ahita ashiramo umwuka, batanu basigaye nabo bakomeretse cyane ariko bakaba bakomeje gukurikiranirwa hafi.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Gahima, avuga ko abantu badakwiye gushaka amafaranga ngo bibagirwe ubuzima bwabo, bishora mu birombe nta bikoresho kabuhariwe bafite ndetse ibyo birombe bitaranakorewe ubugenzuzi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|