Musanze: Ikinombe kigwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima

Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.

Ikinombe cyagwiriye abagore batatu umwe arapfa
Ikinombe cyagwiriye abagore batatu umwe arapfa

Byabaye mu ma saa tanu ku itariki 09 Gashyantare 2021, aho ngo abo bagore baciye mu rihumye inzego z’ubuyobozi, bajya gucukura itaka muri icyo kirombe kirabaridukira.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, avuga ko iyo mpanuka ibaye nyuma yuko ibyo binombe bari barabifunze kubera ko byacukurwaga mu kajagari, bamwe mu baturage bakarenga ku mabwiriza bakazinduka abantu batarabyuka bakajya gucukura.

Yagize ati “Ni ibinombe bicukurwamo itaka ryo kubakisha, byari byarafunzwe kuko bacukuraga mu buryo butemewe bw’akajagari, noneho bakiyiba bakazinduka mu gicuku abantu batarabyuka bakajyayo. No ku itariki 8 Mutarama 2021 bari bafatiweyo, ubuyobozi bw’umudugudu bubambura ibikoresho bajyaga bakoresha”.

Arongera ati “Ejo na none bongeye kujyayo baciye abantu mu rihumye, abagiyeyo ni abagore batatu, cyaridukiye umwe arakomereka byoroheje ubu ari mu kigo Nderabuzima cya Busogo, undi ntacyo yabaye ariko uwitwa Mukanoheli Belia yahise yitaba Imana”.

Uwo muyobozi avuga ko nyuma y’uko inzego zinyuranye z’ubuyobozi zihageze umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, ngo uyu munsi ku itariki 10 Gashyantare 2021 ari bushyinguwe.

Kangabe yavuze ko ba nyiri icyo kinombe batumijwe n’ubuyobozi ngo basobanure iby’icyo kibazo, nyuma y’uko bihagaritswe hirindwa ko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga na n’ubu bikaba bikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage.

Ati “Bene icyo kirombe batumijwe bari hamwe n’ushinzwe ubuhinzi abihanangiriza ko umuntu uzongera kugwamo bazafatirwa ibihano bikomeye, gusa n’ubu ntibari bubikire bacibwa amande kuko twarabihagaritse imyanzuro ifatwa bahari, nibo bakwiye kurinda ibyo birombe ngo abaturage batajyamo”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kwirinda kujya mu binombe byahagaritswe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Icyo nasaba abaturage ni ukutajya muri biriya binombe kuko bibambura ubuzima, twabihagaritse kubera ko twabonaga ko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, ariko urumva kudakurikiza amabwiriza n’inama tuba twabagiriye byagize abo byambura ubuzima. Twongeye rwose kubihanangiriza tubabuza kujya muri biriya binombe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ubuyobozi bukemure icokibazo

patience irwaza yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka