Musanze: Ijerekani y’inkari iragura 1,000 FRW

Abatuye mu Mudugudu wa Bubandu mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze akanyamuneza ni kose nyuma kwegerezwa aho bagurishiriza inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani.

Abo baturage bamaze kubwirwa ko inkari ari imari ikomeye, baremeza ko ayo mahirwe bagiye kuyabyaza umusaruro, aho bagiye kujya bakusanya inkari bakazifata neza kugira ngo bazikuremo amafaranga aho bemeza ko ari amahirwe abagwiriye.

Umwe muri bo yagize ati “Twabonye isoko ry’inkari ndetse twatangiye kwishyurwa ni amahirwe akomeye tugize, urasoba wakuzuza ijerekani ukagenda bakaguha igihumbi cyawe, byaradutunguye batubwiye ko bagiye kutugurira inkari, ubu twakize byarangiye”.

Undi ati “Ni amahirwe akomeye kuri njye, kuko mu rugo turi batanu, mu minsi ibiri turi kuba twujuje ikijerekani bakadukubita inoti”.

Undi ati “Nta na gake kagomba gutakara iyi ni imari, urafata akadobo ugasobamo mu cyumweru kimwe ijerekani iri kuba yuzuye ahasigaye bakakwishyura”.

Abenshi muri abo baturage bavuga ko mu byo bari kwirinda ari ukwihagarika mu gasozi, ngo akenshi bari kuba bari mu rugo kugira ngo nibakenera kwihagarika babikorere mu ngo zabo. Hari n’abayobotse igikoma aho bemeza ko cyongera inkari ku wakinyweye.

Umugore umwe ati “Ni ukunywa igikoma cyinshi kugira ngo unyare cyane, none se waba uri kwishyurwa amafaranga ukanyanyagiza izo nkari? Ni imari ikomeye uruzuza ijerekani ukaba wizeye inoti y’igihumbi”.

Mugenzi we ati “Nta mpamvu yo gusoba mu ngo z’ahandi, iyo nkubwe ni ukwihangana nkazifunga kugeza ngeze iwanjye nkazinyara mu kadobo narangiza nkazisuka mu ijerekani yakuzura nkaba nizeye igihumbi ntavunitse”.

Kugeza ubu abaturage batangiye kugurisha, ndetse banatangiye gutegura imishinga bazakora mu gihe ubwo bucuruzi bw’inkari bukomeje nk’uko umwe muri bo ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko abivuga.

Agira ati “Mu kwezi mbona amajerekani ane y’inkari, urumva ko ibihumbi bine birimo inkoko, urumva nguze iyo nkoko igatera no mu kundi kwezi nkabona ibindi bihumbi bine urumva ko umushinga w’ubworozi watera imbere”.

Umushoramari witwa Tugiremungu Erneste washinze Kampani ishinzwe kugura izo nkari no kuzikoramo ifumbire, avuga ko izo nkari iyo zivanze n’amaganga y’ihene babivanga n’ibindi binyabutabire bigakora ifumbire nziza.

Yemeza ko yiteguye kugurira abaturage inkari zose zibonetse, ati “Umuturage aruzuza ijerekani tukamuha igihumbi, ni inkari zivuye mu muryango uko waba umeze kose, zaba iz’umugabo zaba iz’umugore, umwana zose tuzifata nk’inkari kandi turabishyura neza”.

Hari impungenge z’uburyo izo nkari zikusanywa hirya no hino mu ngo aho zishobora kuba zateza ibibazo by’umwanda ndetse n’ubuzima bw’abaturage, ikirere n’ibidukikije bikaba byakwangirika.

Ni byo Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aheraho avuga ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo, hagamijwe kureba uburyo zakusanywa bidateje umwanda wagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku bidukikije.

Yagize ati “Ni ukubanza gutekereza ngo izo nkari bazegeranya bate, isuku y’aho ziva, isuku y’uburyo bazijyana, urumva ko cyaba ari ikibazo. Icyo mbwira abaturage ni ukubanza gutekereza ku buzima kurusha amafaranga”.

Arongera ati “Ntekereza ko iyo bazibitse iminsi ibiri cyangwa itatu biba byabaye ikindi kintu gishobora kubangiza, kikangiza amatungo, ikirere, ibidukikije n’ibindi, ndabasaba ko baba babiretse tukabanza tukegera ababifitemo ubuhanga bigakorwaho ubushakashatsi, tukamenya ngo biramutse binakozwe byakorwa bite zakwegeranywa zite, noneho zagenda zite kugira ngo zigere aho zigomba kugera ntacyo zangije, bisaba ubuhanga bwinshi”.

Abo baturage bo baravuga ko hagize uwahagarika iryo soko ry’inkari yaba abakuye amata ku munwa aho bari biboneye amafaranga abafasha mu iterambere hadasabwe imbaraga nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Inkari nta kibazo kinini zitera keretse umwanda ukomeye ugize aho uhurira nazo.Icyo ni cyo mwakangirira abaturage aho kubabuza ayo mahirwe no kuyabuza Rwiyemezamirimo kuko byamaze kugaragara ko inkari zivamo koko ifumbire y’umwimerere.Nyabuneka ubuyobozi bubigire ibyabo kuko ahubwo ari ubundi buryo bwo kubona amafaranga gutanga akazi no kwiteza imbere ndetse kuzamura umusaruro ukomoka Ku buhinzi. Gusa bazigishwe neza uburyo zifatwamo uburyo zibikwamo neza.

Joseph Sibomana yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Mwaramutse yego birumvikana kubera ibinyabutabire biri munkari ifumbire yaboneka ariko se ubwo ntihakwigwa uburyo bwiza bwo kuyitunganya harebwa ko ntanikibazo byateza? Murakoze

Niyomufasha aurelie yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka