Musanze: IGP Munyuza yasoje amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake.

Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2021, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

Abahuguwe ni urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu. Urwo rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora, cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya Covid-19.

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, IGP Munyuza yashimiye urwo rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.

Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro”.

IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga, bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda. Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.

Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho. Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa, intego y’aya mahugurwa yagezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16, ni yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenege no mu tugari.”

Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ayo mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.

Yagize ati “Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ari we gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwancu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano”.

Mu gihe cy’iminsi itanu urwo rubyiruko rwari rumaze muri ayo mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wabaganirije ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka