Musanze: Igiciro cy’ibirayi cyagabanutse

Akanyamuneza ni kose ku maso ya benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi kimanutse kikagera kuri 400FRW kivuye ku 1000frw

Ubwoko bw'ibirayi bwa Kinigi ikiro kiri kugura amafaranga 400
Ubwoko bw’ibirayi bwa Kinigi ikiro kiri kugura amafaranga 400

Ubwo kigaliToday yageraga mu masoko anyuranye y’ibirayi akorera mu Karere ka Musanze, yaganiriye n’abajya guhaha ndetse n’abavayo bishimira imanuka ry’igiciro cy’ibirayi, aho hari n’abemeza ko bari barabivuyeho nyuma y’itumbagira ry’ibiciro.

Mu mezi ashize, mu karere ka Musanze ku gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, igiciro cyari ku mafaranga 1000, hakaba n’ibyaguraga 800 bitewe n’uko ubwoko bwabyo bugenda burutana mu gukundwa na benshi, hari n’ubwo mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ikiro cy’ibirayi cyageze ku 1200FRW no hejuru yayo.

Ni ibintu byagoye benshi kwakira iryo zamuka ry’ibiciro, nyuma y’uko kuj mwero wabyo bari bamenyereye kubigura ku giciro gito, ni ukuvuga hagati y’amafaranga 150 na 200.

Muri iyi minsi, ni bwo bamwe batunguwe no kujya ku isoko, basanga ibiciro by’ibirayi byatangiye kumanuka, uwitwaje amafaranga y’ibiro 10 agatahana ibiro 20.

Nk’uko Kigali Today ibisanze ku masoko atandukanye, ibirayi bizwi ku bwoko bwa Kinigi biri kugura 400FRW mu masoko yo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, mu gihe mu isoko ry’ibiribwa biri kugura hagati ya 400 na 460.

Ibirayi bito, biri kugura hagati ya 300FRW na 360FRW, aho biri gufasha ab’amikoro make.
Abaganiriye na Kigali Today, baremeza ko bishimiye iryo manuka ry’ibiciro, aho bavuga ko bajyaga babihaha ntibibamare ipfa, ubu icyo kibazo ngo kikaba cyamaze gukemuka.

Nyirabitaro Lucie ati “Nari narafashe icyemezo cyo kuva ku birayi, rimwe nitwaje amafaranga 1000, ngeze ku isoko banga kumpa ikiro ngo nimbahe 1200, ngura inusu ndataha mbwira abana nti ni murye njye ntabwo ndakoramo, abana barara bakomba intoki, ariko ubu turishimye turi kurya tugahaga tukanasigaza, dore ibi n’ubwo ubona ko ari duto ariko ntanze 320FRW ku kiro”.

Nzabanita Jean Pierre ati “Umutsima wari ugiye kutwica, tumaze amezi atatu ariwo udutunze ibirayi twari twarabivuyeho, ariko ubu uragira amafaranga 300 ukabona ikiro cy’ibirayi, ibiciro nyabwo ku birayi byiza ni 450FRW, ibisanzwe ni hagati ya 300FRW na 400Frw”.

Uwamahoro Olive, umwe mu bacuruzi b’ibirayi avuga ko kumanuka kw’ibiciro by’ibirayi babisangamo inyungu, kubera ko bagiye kujya bacuruza byinshi.

Ati “Umuntu ari kuzana 1000 agatahana ibiro bitatu ukabona ko atashye yishimye, ubushize twazaga kubicuruza tukabura abaguzi kubera guhenda, ariko urabona ko abaza kugura bishimye”.

N’ubwo abaguzi bishimye, hari abahinzi baravuga ko iryo manuka ry’ibiciro by’ibirayi bibateye ibigombo, aho bahinze imbuto ibahenze, gusa bakemeza ko n’ubwo biri kugura make, bungukira mu bwinshi bw’ibyo bejeje.

Umwe mu batubuzi b’imboto y’ibirayi witwa Nzabarinda Isaac, yabwiye Kigali Today ko impamvu y’imanuka ry’ibiciro by’ibirayi ari uko muri uyu mwaka abahinzi bongereye ingano y’ubuso bajyaga bahingaho.

Ati Ibirayi wabonaga bihingwa cyane muri Musanze, cyane mu Kinigi, ariko ubu na Nyabihu bongereye ubuso bahinga ahantu hanini cyane, ubu ibirayi byeze ari byinshi cyane, kandi ngo hari n’ibiri guturuka Tanzaniya”.

Ubu bwoko bw'ibirayi ikiro kiri kugura amafaranga 350
Ubu bwoko bw’ibirayi ikiro kiri kugura amafaranga 350

Arongera ati “Ku bahinzi erega n’ubwo tuba dukeneye kunguka, ntabwo wakwifuza ko ikiro kigura 2000FRW abantu bakicwa n’inzara, umuhinzi ahomba iyo umusaruro wabaye muke, iyo umusaruro wiyongereye umuhinzi yungukira mu bwinshi, kuba ibiciro byamanutse ni inkuru nziza”.

Uwo mutubuzi w’imbuto y’ibirayi, arizeza abahinzi ko ibirayi bitazongera kubura, dore ko yiteguye gusarura imbuto ingana na toni 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni inkuru y’umunyamakuru ariko ku isoko iKgli siko bimeze; kinigi nziza iri kuri 600-650; ntabwo ibi biciro biragera iKgli.

FF yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka